Kamonyi-Rugalika: Umugabo yapfuye by’amayobera nyuma yo gutema mu bitugu mugenzi we n’umupanga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugalika buvuga ko bwagowe no kumenya uburyo umugabo yatemye undi n’umupanga, hagapfa uwatemye naho uwatemwe akaba yajyanywe kwa muganga. Ni nyuma y’imirwano bivugwa ko yabaye ahagana ku i saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi.

Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko iby’uru rupfu ari amayobera. Ati“ Ubundi barwanaga ariko nyine haje gupfa utatemwe, niyo mpamvu byatugoye cyane kumenya ibyo aribyo n’ubu nta kintu turabasha kumenya mu buryo bufatika”.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko aba bagabo ngo batangiye barwanira ahitwa muri Nzagwe, ariko uwapfuye akaza kugwa mu Mudugudu wa Remera hose ho mu kagari ka Nyarubuye. Avuga ko ku makuru bahawe n’abaturage ari uko muri uku kurwana ngo uyu Onesphore yaje gukubita umuhoro Tuyishimire mu bitugu, waje kujyanwa kwa muganga, mu gihe undi yaguye kugasozi.

Akomeza avuga ko mu gutabara, hihutiwe kujyanwa kwa muganga uwo byagaragaraga ko akeneye ubutabazi bwihuse kuko yari yatemwe, mu gihe undi ngo yabonekaga nk’ukomeye. Avuga Ko batazi ngo ni iki cyabaye, ko iperereza ryatangiye ngo babashe kumenya ukuri.

Avuga ko ahantu barwaniye ari ahantu mugakombe, ko hatabaye abaturage benshi ariko bagasanga uyu Onesphore yamaze gutemwa, bahita bamufata ngo bamujyane kwa muganga, banasaba uwari umaze kumutema kujya kumuvuza ariko ngo bageze mu nzira uyu watemye avuga ko yumva we ananiwe, aricara, araryama, araruka birangira atarenze aho yicaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →