• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Kamonyi-Rugalika: Umuturage yareze mu ruhame umusirikare ashinja ku mukubita no kumwambura

Umwanditsi
May 29, 2022

Umunyerondo witwa Mushumba Elie wo mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022 nyuma y’igikorwa cy’Umuganda, ubwo abayobozi baganiraga n’abaturage bawitabiriye, yazamuye ikibazo cy’ihohoterwa avuga ko yakorewe n’umusirikare w’u Rwanda baguze ubutaka. Amushinja ku mwambura amafaranga ye yasigaye no kumukubita inshyi n’amakofe mu mwanya wo kumwishyura.

Mu gihe inama y’abaturage n’ubuyobozi burimo inzego zitandukanye yari irimbanije nyuma y’igikorwa cy’umuganda bari bavuyemo, Umuturage Mushumba Elie akaba n’umunyerondo wari mu mpuzankano ze, yahagurutse mu bandi babazaga ibibazo, asaba ubuyobozi n’inzego zari aho kumurenganura kuko yambuwe ndetse agakubitwa n’umusirikare witwa Mandera Emmanuel baguze ubutaka, akananirwa kumwishyura ayo yamusigayemo.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zari zifatanije n’abaturage mu muganda, nyuma baraganira.

Mu kugeza ku buyobozi akarengane ke, yagize ati“ Mu minsi ishize nagize ikibazo mpohoterwa n’umusirikare twaguze ikibanza, umusirikare andimo amafaranga ibihumbi ijana(100,000Frw), si nanze kumukorera Mutation. Amafaranga andimo yamukorera Mutation!, vuba aha araza n’ijoro yasinze, arankubita anyambura icyangombwa cyanjye cy’ubutaka. Mfite n’igihanga, yahataye terefone ye ya tace ndayifite, nari ndaye ishinga njya gushaka uyu muyobozi( yavugaga Mayor) wacu ngo azabimfashemo, nagira ngo rwose munde….”. Atarasoza ibyo yavugaga, bahise bamubwira ko byumvikanye.

Icyakurikiyeho, uyu muturage yahise yegerwa n’umwe mu basirikare bari baje kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange, bajya kwiherera amuha amakuru yari akeneye kuri uyu musirikare ashinja kumuhohotera.

Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi yaganiriye n’abaturage nyuma y’umuganda, anakira ibibazo bya bamwe.

Uyu muturage, nyuma yaje kubwira intyoza.com ko ashima uko abasirikare bamwakiriye ndetse ko bamwijeje ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa akarenganurwa. Avuga ko uyu musirikare wamwakiriye yahise ahamagara ushinjwa ku muhohotera akavuga ko arashaka uko aza gukemura iki kibazo.

Aganira na intyoza.com nyuma yo gutanga ikibazo cye ndetse no kwakirwa n’umwe mu basirikare, yabwiye umunyamakuru ko ubundi byose byatangiye ubwo uyu musirikare yazaga muri uyu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, akajya kumusengerera urwagwa amacupa atatu, nyuma aza no kumubwira ngo barenzeho iyo bita “Intare”, ariko uyu muturage ugaragara ko akuze arayanga, amugurira Mitsingi 2, hanyuma uyu musirikare Mandera amusaba ngo ajye kumwereka cya cyangombwa cy’ubutaka kuko hari icyo ashaka kurebaho, akikimuha ahita akizinga arabika, avuze inshyi n’amakofe bimutangira ubwo.

Abaturage bakira abayobozi baje kwifatanya nabo mu muganda.

Uyu muturage, avuga ko muri uku gukubitwa, yashikuje uyu musirikare terefone ye ya taci agahita akoma akaruru ahuruza abaturage, birangira umusirikare agiye n’icyangombwa cy’ubutaka asiga Terefone ye. Muri ibi biganiro byahuje ubuyobozi n’abaturage nyuma y’Umuganda, yasabye kurenganurwa kandi yijejwe ko bikorwa vuba kuko hari ubuyobozi bw’ingabo ziri muri aka karere ka Kamonyi, ari nabo bahise bita ku guhita bashaka uyu musirikare, aho banahise bamuhamagara.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga