Kamonyi-Rukoma: Abapolisi 2 batawe muri yombi kubera amanyanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ni Abapolisi babiri binjiye mu Murenge wa Rukoma batambaye impuzankano isanzwe ibaranga, ariko baza kuyambara ubwo bari binjiye mu gikorwa nyirizina cyabagenzaga. Bivugwa ko bagiye kuwitwa Nshimiyimana Theophile binakekwa ko ariwe bari baziye gukorera akazi, bajya no gutera imambo aho bashakaga ko acukura amabuye y’agaciro wenyine. Nyuma ngo bakoresheje inama babwira abantu ko nta wundi wemerewe gukandagira aho bashyize imambo. Ku makuru y’abaturage, batawe muri yombi bakiri muri uyu Murenge bava mu bikorwa byari byabazanye.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyepfo, yemera amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bapolisi babiri, aho ivuga ko bakekwaho imyitwarire iteye impungenge mu baturage, ariko kandi inanyuranije n’indangagaciro ziyiranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yemereye ikinyamakuru montjalinews dukesha iyi nkuru ko itabwa muri yombi ry’aba ba Polisi ari impamo. Yagize ati“ Nibyo koko, abafashwe barakekwaho icyaha cy’imyitwarire iteye impungenge mu baturage, kandi binyuranyije n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, bagiye gukurikiranwa”.

Mu ijambo rye, yungamo ko umuturage wese akwiye kumenya ubwenge bwo gutandukanya abamushuka kuko ngo inzego za Leta zifite uburyo zitangamo ibyangombwa.

Amakuru, atangwa n’abaturage batashize amakenga iby’aba ba Polisi, bavuga ko bavugaga ko ibyo bajemo binazwi n’ikigo gifite ubucukuzi mu Nshingano zacyo-RMB, ko umuturage uzajya aho bashinze imambo gushaka amabuye atari mukwe azahura n’ingorane.

Abaturage, barushijeho kugira amakenga ubwo nyuma yo guhabwa amabwiriza n’aba ba Polisi babonaga binjiye mu nzu kwa Theophile bakuramo imyenda yabo y’akazi, bambara isanzwe ya Gisivile bajya kwakirwa ahantu mu kabari, aho bamwe muri aba baturage bahise batanga amakuru, batangira gukurikiranwa kugera batawe muri yombi.

Bamwe mu baturage, bavuga ko mubyo batabasha kwiyumvisha ari ukuntu bafite ubuyobozi, ariko abantu bakaza bakabahangayikisha, bakajya mu bucukuzi, bagakoresha inama nta muyobozi, n’abo bagize ngo baraha amakuru bakaba aribo bahindukira bakayaha abakekwa kubateza ibibazo, aho umwe ngo yaje no kwigamba ku baturage abereka ko kujya kurega no gutanga amakuru ari ugukora ubusa. Gusa na none amakuru intyoza ifite ni uko mu batanze aya makuru agahabwa agaciro ari umunyamakuru wari wahamagawe n’abaturage bamubwira ibyo bahuye nabyo nawe yihutira kubibwira abo bireba ngo bagire icyo bakora.

Umwe mu bakekwa muri ibi bikorwa, ushyirwa mu majwi n’abaturage mu ruhare rwo kuzana aba ba Polisi no kubajujubya, intyoza.com yagerageje ku muhamagara ngo agire icyo avuga ku bitangazwa n’abaturage, terefone irasona ariko ntiyayitaba. Banavuga ko ubwo bari bahari nawe yahaje ariko nyuma ngo akaza kunyonyomba akagenda.

Impungenge z’abaturage cyane muri uyu murenge wa Rukoma mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butagira ibyangombwa, bukorwa n’abo bita Abahebyi zikomeje kwiyongera. Gusa bavuga ko birimo abakomeye ku mufuka no mugihagararo, ari nayo mpamvu kenshi ibibazo biba bamwe mu bayobozi ngo bagasa n’abatinya kuko ngo usanga kenshi bazi bene gukora ubu bucukuzi. Ariko kandi nta n’ubwo basiba gushinja ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB kuba aricyo Nyirabayazana w’ibibazo byose kuko ngo kibaye gitanze ibyangombwa ahacukurwa hose hakagira uhabazwa, byakorohera abaturage kudakora nk’abahebyi, ariko kandi bikanorohereza ubuyobozi kumenya uwo bubaza mu gihe havutse ibibazo, dore ko ari naho usanga ngo byahitanye abaturage hakabura ubazwa kuko byitirirwa abahebyi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →