Kamonyi-Rukoma: Abatishoboye biganjemo abasigajwe inyuma n’Amateka baremewe bidasanzwe

Imiryango 25 y’abaturage batishoboye irimo 17 y’Abasigajwe inyuma n’Amateka mu Murenge wa Rukoma yahawe ubufasha butandukanye bugizwe n’ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, amabati n’ibiryamirwa bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 600 kuri buri muryango. Ni ubufasha bahamya ko aribwo bwa mbere bahawe butubutse cyane. Basabwe kwitwararika bukabagirira akamaro bo n’imiryango yabo, bakirinda kugira icyo bagurisha mubyo bahawe.

Buri muryango waremewe, wahawe Amabati 20 n’imisumari byo gusakara ngo bature heza, bahabwa ibiryamirwa birimo Matera 2 buri muryango, Ibyo kwiyorosa n’umukeka. Bahawe kandi Ibishyimbo, Isukari n’ifu y’Ibigori(Kawunga), Amavuta akajerikani ka Litiro 5, bahabwa Ikidomoro kibika amazi cya Litiro 120, bahabwa Imiti y’isabune, bahabwa Udupfukamunwa 10 buri muryango, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 kuri buri mu ryango.

Abahawe ubu bufasha, bavuga ko ari ku nshuro ya mbere bahawe inkunga itubutse kurusha ikindi gihe. Uretse ko n’ibi bihe bya Covid-19 bitoroheye imibereho ya bamwe, bahamya ko inkunga bahawe yose nta nakimwe batari bakeneye kuko uretse n’ibyo kurya cyangwa se ibijyana n’isuku, isakaro bahawe ry’amabati 20 kuri buri muryango ngo azabafasha kwagura aho babaga, bisanzure kandi barusheho gutura heza.

Nyirahabimana Vestine, umwe mu miryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka wahawe iyi nkunga, avuga ko yabaho aribwo bwa mbere abonye inkunga ingana uko yayibonye kandi ikaza igizwe n’ibintu byinshi bitandukanye byose akeneye.

Avuga ku byishimo yatewe no guhabwa iyi nkunga n’icyo ije gukemura, yagize ati“ Inkunga bampaye reroo…, ko bankijije ra! Bampaye Matora, bampaye imikeka, icyo niyorosa, isabune yo gukaraba, bampaye icyo kuvomeramo amazi, barankoreye bampaye byinshi!. Bampaye amavuta yo kurya, isukari nkanywa ka cyayi, yewe n’amabati bambwiye ko bagiye kuyampa, urumva rero bandyamishije heza ngiye kurya neza, ngiye no kuba heza. Ibi byose nari mbikeneye, ugende umbwirie Perezida Kagame uti “ Uragasazane Amata, Imana iguhe Umugisha, Ijye ikomeza ikumeneho amavuta ukomeze ureberere abaturage bawe. Iyi ni impano nzahora nibuka kugeza gupfa kwanjye, nzakomeza nyitekerezeho mpaka, nanjye njye nibuka ibihe naciyemo”.

Undi mu bahawe ubu bufasha yagize ati“ Mutuvanye ahantu habi, tugiye kubaho uko tubyifuza kandi namwe mubyifuza twishimye ko turi ab’agaciro gakomeye imbere y’ubuyobozi bwacu budukunda, butwifuriza ibyiza. Tubaye beza kandi twishimiye ubuyobozi bwacu, twishimiye n’aba baduhaye ibi byiza. Twari habi ariko ubu dutangiye gukanguka, murakabaho”.

Meya Tuyizere, asaba uwahawe inkunga kudahirahira agira icyo agurisha.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi mu butumwa yahaye abahawe iyi nkunga, yagize ati“ u Rwanda twifuza, ni u Rwanda buri muturage afite imibereho myiza, umuturage atavirwa, afite inzu nziza abamo, aryama heza, umuturage arya neza, agira isuku. Iyo ufite isuku ku mubiri burya no ku mutima harasusuruka. Turashimira Medicus Mundi na ARDE/Kubaho kuba baratekereje uru ruhererekane rw’ibikorwa. Gutanga amabati n’imisumari ni ukugira ngo tugire inzu ibereye umunyarwanda, ariko inzu ni icyo uyiririyemo. Bati ntabwo wagira inzu utarya, ariko na yanzu ugomba kuryama neza, ukabyuka neza n’isuku”.

Meya Tuyizere, yagarutse ku kwibutsa abahawe iyi nkunga kudahirahira bayigurisha, ahubwo bakayifashisha igahindura imibereho y’ubuzima bwabo. Ati “iyi nkunga muyirebe mwirebe, uzagurisha akadomoro k’ubuto tukabimenya na ya matora n’amabati tuzayatwara tuyahe undi ubikeneye”. Yakomeje abibutsa kutirara ngo badohoke ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abasaba kuba maso bakaba mu buzima bwiza buzira icyorezo cya Covid-19.

Mme Anna wo muri Medicus Mundi, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza igahindura ubuzima n’imibereho bari barimo.

Bahati Augustin, Umuyobozi w’Umuryango ARDE/Kubaho watanze iyi nkunga ufatanije na Medicus Mundi, avuga ko iki gikorwa bagiteguye mu mirenge itanu ya Kamonyi ariyo; Rukoma, Rugalika, Runda, Nyarubaka na Nyamiyaga. Imiryango 50 niyo yagenewe ubufasha, aho buri umwe inkunga wagenewe ingana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko byakozwe mu rwego rwo gufasha iyi miryango gusohoka mu buzima n’imibereho mibi byatewe n’ibiza ndetse n’ibihe bibi byazanywe n’icyorezo cya Covid-19. Asaba abahawe inkunga ko ibyo bahawe babifata neza bikaba ibihindura ubuzima n’imibereho yabo. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yizera ko bazareba umunsi ku munsi ko uwahawe inkunga atayipfushije ubusa nko kuyigurisha, bityo ugasanga icyari kigenderewe cyo gufasha kugira ubuzima bwiza nti gikunze.

Bahati Augustin/ARDE-Kubaho

Muri iyi Mirenge itanu yagenewe ubufasha, ndetse hagateganywa imiryango 50, Umurenge wa Rukoma niwo wihariye kimwe cya kabiri, ni ukuvuga imiryango 25. Impamvu yatanzwe na ARDE/Kubaho ngo ni uko ariyo yagaragayemo abatishoboye benshi bakeneye inkunga kurusha abandi, bityo bisanga aribo bafashwemo benshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →