Kamonyi-Rukoma: Amasaha yashize arenga 28 hagishakishwa batatu bagwiriwe n’ikirombe

Ni mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, aho ahashyira ku I saa Munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro. Nyuma y’akazi gakomeye kasabye ko hitabazwa imashini, ku i saa moya n’iminota 19 nibwo babonetse bose nta numwe wari ukiri muzima.

Guhera ahagana ku I saa Saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kane nibwo imashini kabuhariwe mu gucukura mu butaka yagejejwe ku kirombe cya Koperative COMIRWA, cyaguyemo aba bagabo itangira gucukura ishakisha kuko ab’amaboko gusa batari kubibasha bitewe b’uko umwobo(Indani) barimo ari harehare.

Abo iki kirombe cyagwiriye ni; Ndaruhutse Jean Claude wavutse mu 1985 akaba umuturage w’Umurenge wa Rukoma, hari Nsanzimana Daniel wavutse 1995 nawe wo mu Murenge wa Rukoma hamwe na Mugabe Francois wavutse mu 1982 akaba ari uwo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe.

Munyarugarama Elie, uhagarariye iki Koperative COMIRWA yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amaze iminsi arwaye, ariko ko n’ubundi ari umwe mu banyamuryango wahakoreraga ngo kuko nyuma yo kubura umutungo no kunebwa, bahisemo ko buri wese yikorera ku giti cye.

Abaturage bari bahuruye ari benshi gutabara.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com mbere yuko aba bantu baboneka ko nta kuruhuka kwari guhari aba baturage batabonetse. Avuga ko ariyo mpamvu babonye ko amaboko gusa ntacyo yakora bagahitamo gushaka imashine ibasha gucukura kugira ngo boroherwe no gushakisha ariko kandi n’igihe gikoreshwa kibe gito.

Mu gihe biteguraga guparika ibyo gushakisha ngo bakomeze imirimo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu baturage yarabutswe urukweto rwari rwambawe n’umwe muri aba batatu, ahita abivuga maze ibyo gutaha biba bihagaze ubwo bahita bagira agatege ko gukomeza bashakisha aribwo bahitaga babagera ho, babakuramo bose bapfuye.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko iki kirombe umwobo wacyo wamanukaga ikuzimu nk’umusarane, ko nta nzira zishamikiyeho zari zihari kuko ngo hari hashize igihe gito batangiye kuhashakishiriza amabuye y’agaciro. Kenshi mu birombe usanga hari aho umwobo(Indaki) uba ujya hasi ariko ugasanga hasi ushamikiyeho andi mayira bacukuye bashakisha imari.

Hakurya no hakuno ku misozi kugera i saa kumi n’ebyiri abaturage bari banze gutaha.

Muri ibi byago, inzego zitandukanye zaba iz’ibanze, Ingabo na Polisi, abakozi b’ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo (RMB) ndetse n’abaturage bari batabaye mu gushakisha aba baturage. Ibikorwa byo kubashakisha ahanini byakozwe n’imashini ariko hakanyuzamo n’amaboko y’abaturage n’ibitiyo bakajyamo kugera ku i saa moya n’iminota 19 ubwo aba bose bakurwagamo nta numwe muzima bakajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma ariho imirambo yabo iraye.

Hari amakuru tugishakisha avuga ko itangwa ry’impushya z’ubucukuzi hari bamwe mu bifite n’abandi bo mu nzego nk’abayobozi bihisha inyuma y’abaturage bagahimba amakoperative bagamije kuyasahuriramo no kuyasabiraho ibyangombwa, nyamara ku rundi ruhande ngo hakaba havugwa bamwe mu bantu usanga banafite ibirombe biteguye neza ariko bakimwa ibyangombwa ku mpamvu zimwe twamenye ariko tutarafata neza ukuri kwazo. Turacyacukumbura ukuri mpamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Rukoma: Amasaha yashize arenga 28 hagishakishwa batatu bagwiriwe n’ikirombe

  1. Kalia raissa July 15, 2021 at 7:46 pm

    Oh lala RIP abo bavandimwe akenshi usanga nkuko mubivuga ibi birombe bitujuje ubuziranenge kandi nabakora ubwo bucukuzi badafite ibikoresho byagenewe ubucukuzi bibafasha mu bwirinzi.

Comments are closed.