Kamonyi-Rukoma: Amwe mu mafoto yihariye utabonye MINUBUMWE igabira Akarere Inka y’Indashyikirwa

Umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, niwo wahize indi yose mu karere no ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, uba uwa Gatatu(3) mu mirenge 416 igize Igihugu mu bikorwa by’intore z’Inkomezabigwi byasojwe ku wa 25 Gicurasi 2022. MINUBUMWE yaje gushyikiriza Akarere Inka y’Indashyikirwa kaheshejwe n’Intore z’Umurenge wa Rukoma ku wa 03 Kamena 2022. Babwiwe ko hasojwe Urugerero ariko ko ibikorwa byo bikomeza, ko aho Intore iri irangwa n’ibikorwa.

Dore amwe mu mafoto yihariye utabonye;

Inka y’Indashyikirwa yagabiwe Karere ka Kamonyi.
Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi ashyikirizwa ibarate ry’inka.
Uwo munsi, hatashywe Ibiro by’Umudugudu birimo n’irerero.
Kimwe mu bikorwa bikomeye izi ntore zakoze ni ukubaka ibiro by’Umudugudu birimo n’irerero. Byatashywe n’ubuyobozi.
Abana baherewe indyo yuzuye mu irerero, bahabwa n’amata.

Abayobozi barimo Guverineri Kayitesi Alice, berekeza mu kibuka cyo mu Kiryamo cy’Inzovu, ahabereye ibirori.
Abasore n’inkumi basoje Urugerero bari bambariye gususurutsa Abashyitsi n’abitabiriye ibirori.
Umwe mu basirikare batoje izi ntore akarasisi, yasabaga uburenganzira ngo batangire kwiyerekana.
Akarasisi k’Intore.
Ibirori byari bibereye ijisho binyuze amatwi.

Intore zizihije ibirori mu mbyino no kwiyerekana mu karasisi.

Abayobozi ntabwo batanzwe mu kwishimana n’Izi ntore.

Ababyeyi barishimye barizihirwa si nakubwira akadiho barusha intore.
Abo mu nzego z’umutekano nabo ntabwo basigaye.

Buri Ntore ihagarariye Umurenge uko ari 12 bashyikirijwe icyemezo cy’Ishimwe.
Abayobozi batandukanye bari kumwe n’intore bafashe ifoto y’urwibutso.
Abitanze kugira ngo Urugerero rugende neza barashimiwe.

Gitifu w’Umurenge wa Rukoma i Bumoso ashimirwa na Meya.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →