Kamonyi-Rukoma: Banze gukomeza guhezwa mu kato n’ikiraro cyangije ubuhahirane n’imigenderanire

Abaturage b’Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, muri iki gitondo cya tariki 03 Werurwe 2021, ntibakanzwe n’imvura yaramukiye ku muryango, ahubwo bazindutse iya Rubika ngo bakore ikiraro(iteme) cyababuzaga guhahirana no kugenderanirana n’abandi, aho ndetse baburaga uko bagemura umusaruro w’ibigori bejeje ku cyicaro cya Koperative.(amafoto).

Abaturage bavuga ko gukora iki kiraro bigiye kongera koroshya ingendo, bigatuma bongera guhahirana n’abo mu bice bitandukanye by’imirenge nka Runda na Gacurabwenge, abaremaga amasoko nk’irya Gihara na Bishenyi ndetse n’abajyaga Kigali bikaba ngo biri butume baba nk’abakuwe mukato mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nubwo imvura yazindutse igwa, abaturage ngo ntibakanzwe nayo, ahubwo barebye icyari kibababaje bahitamo kugikemura. Avuga kandi ko birabatwara iminsi 3 yo kucyubaka.

Ashimangira kandi ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’abaturage n’ubuyobozi bafatanije. Iki kiraro kiri mu rugabano rwa Rukoma mu kagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyabuvomo, aho bagabanira na Gacurabwenge, akagari ka Gihinga, Umudugudu wa Kagarama.

Uyu ni umusaruro uri hakurya y’iri teme kuwugeza ku biro bya koperative impabaruta byari ikibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →