Kamonyi-Rukoma: Miliyoni 4 zifashishijwe mu gutangira gutunganya umudugudu w’icyitegererezo

Umudugudu wa Gishyeshye wo mu Kagari ka Gishyeshye ni umwe mu midugudu 37 igize Umurenge wa Rukoma, niwo watoranijwe nk’ugomba kuba icyitegererezo. Kuri uyu wa 19 Mutarama 2019 abawutuye batangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kuwushyira ku rwego ruwukwiye. Ku ikubitiro, Miliyoni enye nizo zizifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa aho ndetse yari kumwe n’abaterankunga bemeye gufasha uyu Mudugudu, Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yibukije ko nta wundi ugomba gutuma uyu Mudugudu uba uw’Icyitegererezo uretse abawutuye ubwabo, ko kandi bagomba kubiharanira.

Abaturage bahana umuganda mu gutunganya akarima k’igikoni.

Ati” Nti muzandambirwe kuko buri munsi ni njye namwe, tugomba gufatanya tugashyira uyu mudugudu ku rwego ugomba kubarizwaho, ukaba icyitegererezo mu Murenge wacu wa Rukoma, mu Karere ndetse no kurwego rw’Intara, kandi no ku rwego rw’Igihugu twabikora kuko dufite ubushake kandi n’ubushobozi si ubwo tubuze.

Gitifu Nkurunziza, yibukije abaturage imwe mu mihigo ngenderwaho muri buri muryango ishyira Umudugudu ku rwego rw’icyitegererezo. Muri iyo harimo; Ubwisungane mukwivuza, ubwiherero n’ubwogero, Inzu irimo sima cyangwa ikurungiye, Uburiri bwiza buriho inzitiramibu,Gufata amazi yo ku nzu, kurwanya isuri, Kwirinda kurarana n’amatungo, akarima k’igikoni no kugira ibiti by’imbuto, Kuboneza urubyaro, Kuzigama, Kugira rondereza, Igipande cy’umuganda, Guca imirire mibi mu bana n’umuryango uzira amakimbirane.

Nkurunziza Jean de Dieu/ SE Rukoma.

Uretse ibi bikorwa bigomba kuba biboneka muri buri muryango, hari n’ibindi bahuriyeho nk’Umudugudu muri rusange aribyo; Kugira irerero ry’abana bato, Itorero ryo ku Mudugudu rikora neza, Imihanda ikoze neza, Irondo rikora neza, Ikayi y’Umudugudu irimo abaturage bose, Ubuhinzi n’ubworozi, Kwita kubidukikije, Gukumira no kurwanya ibyaha na Ruswa, Gukurikirana neza gahunda zivana abaturage mu bukene zirimo VUP, Girinka n’izindi, Kwita ku ngamba zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Francois Nsengiyera, avuga ko nubwo uyu munsi barimo gushishikarizwa gukora Umudugudu w’Icyitegererezo batuyemo ndetse bakabisabwa bingingwa, ngo mu minsi iri imbere ubwo bazaba bamaze kuwutunganya nibo bazaba baseka.

Ati “ Ibi bikorwa mutubwira gukora, mudushishikariza ndetse munatwinginga kandi ari twe bifitiye akamaro, mu minsi tuzaba dusarura nitwe tuzaba duseka, nitwe bifitiye, imboga nizera nitwe tuzazirya, ibyo tuzasarura nitwe bizateza imbere kandi bizahindura imibereho yacu.”

Nsengiyera Francois / umuturage Gishyeshye.

Akomeza ati” Uburiri tubwirwa gusasa neza si mwe muzaza kuburaraho, inzu nziza si mwe muzibamo ahubwo nitwe ubwacu ari nayo mpamvu dukwiye kubikora tutiganda, ntawe dusiganya. Ntabwo twagakwiye kuba tubwirizwa kwita kubana bacu twibyariye, tugiye kugira ishyaka n’ubutwari, n’uwiyumvaga nk’ikigwari agiye kwisubiraho dufatanye mu kugirana inama.”

Aloys Giraneza, umukozi wa AEE Rwanda mu mushinga wa USAID twiyubake ari nawo watanze inkunga ya Miliyoni 4 zizafasha mu kunganira ibikorwa byo gutunganya uyu Mudugudu, yabwiye intyoza.com ko kwinjira muri iki gikorwa babitewe n’uko nabo muri Serivise baha abaturage harimo no kuvana abaturage mu bukene, ko bityo mu bufatanye n’umurenge wa Rukoma bumva kugira Umudugudu w’Icyitegererezo ari ingenzi, cyane ko ngo ari umwe mu mirenge 4 bakoreramo muri kamonyi.

Aloys Giraneza/ USAID Twiyubake.

Agira ati” Dufite gahunda yo guhindura ahantu dukorera, tugahindura imiryango yari ibayeho nabi ikagira ubuzima bwiza kandi bufite intego, aho babasha kumva ko iterambere ry’umunyarwanda ritangirira ku muntu ku giti cye.”

Giraneza, avuga ko inkunga basabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge izifashishwa mu gushaka; Ibikoresho by’Ubuhinzi birimo amasuka, Ibitiyo, ibivomesho-Rozwari( arrosoir), Umurama w’Imboga n’imbuto ( wa karoti, ibitunguru, Beterave, Amashu n’ibindi) bizahingwa mu karima k’Igikoni, Imifuka yifashishwa mu gutunganya akarima k’igikoni, Imigozi n’ibindi.

Kubwa Giraneza, inyungu abona umuturage afite mu kugira umudugudu w’icyitegererezo no kwisanga muri ibi bikorwa ngo ni uko ahinga akihaza mu biribwa ndetse agasagurira isoko, kuva mu buzima bubi akajya aheza afite iby’ingenzi bimufasha kubaho neza, kumva ko agomba kuba “Bandebereho” aho abandi baza kumuhahaho ubwenge n’ubumenyi n’ibindi.

Abaturage i Gishyeshye bateze amatwi uko bagomba gutunganya Umudugudu w’Icyitegererezo.

Mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo, abaturage bakoze umuganda bafasha bamwe muri bagenzi babo gukora akarima k’igikoni, bigishwa akamaro kako ndetse n’uburyo bagomba ku kabyaza umusaruro. Muri uyu Mudugudu wa Gishyeshye, bihaye gahunda ko mu kwezi kwa kabiri kugomba kurangira buri rugo rufite akarima k’Igikoni. Ni mu gihe gahunda y’umudugudu w’Icyitegererezo ishyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bw’Akarere, Intara y’amajyepfo n’Igihugu muri rusange, biteganijwe ko mbere y’uko 2019 urangira buri mudugudu (Hose) ugomba kuba wararangije gutunganywa.

Akarima k’Igikoni kuri buri rugo i Gishyeshye ni umuhigo ugomba hweswa mbere y’uko ukwezi kwa 2 kurangira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →