Kamonyi-Rukoma: Umusore w’imyaka 23 yasanzwe mu nzu yapfuye, birakekwa ko yishwe

Ahagana ku I saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma hamenyekanye urupfu rw’umusore witwa Murindabigwi Vedaste bakundaga kwuta Kabwa, bikekwa ko yishwe anatewe icyuma ku ijosi.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko uyu muturage Murindabigwi wari ukiri umusore yibanaga. Mushiki we ngo niwe wamenye amakuru y’urupfu rwe ahita ajya gutabaza inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nazo zihita zibimenyesha RIB na Polisi.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rw’uyu muturage bayamenyeshejwe na Mudugudu wari umaze kubibwirwa na mushiki wa Nyakwigendera.

Kugeza twanditse iyi nkuru, inzego zitandukanye z’umutekano ndetse na RIB nk’urwego rushinzwe ubugenzacyaha bari bakiri mu gukurikirana iby’uru rupfu. Amakuru kandi agera ku intyoza.com avuga ko uyu nyakwigendera bikekwa ko yishwe, akanaterwa icyuma ku ijosi gishobora no kuba cyahinguranije, ibintu bigikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →