Kamonyi-Rukoma: Umuturage yitabaje Polisi n’inzego z’ubuyobozi uwo yakekagaho urumogi arafatwa

Ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine y’amanywa kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019 mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma hafatiwe umugabo witwa Minani Janvier w’imyaka 45 y’amavuko watanzweho amakuru n’umuturage amukekaho urumogi bararumusangana.

Ku makuru yatanzwe n’umuturage ubwo yahuruzaga Polisi ikorera mu Murenge wa Rukoma ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na DASSO, umugabo witwa Minani Janvier bamuguye gitumo amaze gufunga udupfunyika 171 tw’urumogi anafite urundi ku ruhande rungana na kimwe cya kabiri cy’ikiro( ½ Kg).

Umwe mu baturage yabwiye intyoza.com ko bamaze gusobanukirwa n’ububi ndetse n’ingaruka ziva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ko ariyo mpamvu badashobora kwihanganira umuntu wese ubicuruza cyangwa se ubikoresha. Avuga ko gutanga amakuru ku gihe umuntu bakekaho ikibi agafatwa bituma bagira umurava no kwiyumvamo ko inzego z’ubuyobozi zibari hafi mu gufatanya kurwanya abashakira inyungu mu kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda nabo batiretse.

Ku bw’uyu muturage, ngo nubwo hari abatarumva ububi n’ingaruka ziva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ngo iminsi izagenda ibafasha kubyumva kuko ngo uko bashaka inzira n’uburyo bwo kubikoresha ni nako abaturage basobanutse bashaka inziza zatuma bamenyekana bagafatwa bagashyikirizwa amategeko.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yahamirije intyoza.com ko amakuru yifatwa rya Minani Janvier ari ukuri, ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru bahawe n’umuturage maze bagafatanya na polisi gutegura igikorwa cyo kumufata ari nabwo bamusanganye udupfunyika 171 tw’urumogi n’urundi rungana na 1/2 Kg.

Minani Janvier wafatanywe uru rumogi yahise ashyikirizwa abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB bakorera mu Murenge wa Rukoma ngo akorerwe Dosiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Uyu muntu itegeko rivuga ritya iyo ibyaha abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →