Kamonyi-Runda: Abakekwaho gutwika imodoka y’umuturage Iraguha David akaba na DAF wa FERWAFA bafashwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 nibwo abagabo 3 n’umugore umwe bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha David, umukozi wa FERWAFA(DAF) akaba n’umuturage mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Abatawe muri yombi ni Nsanzimana Gaspard w’Imyaka 32 y’amavuko, Mujawimana Oliver w’imyaka 19 y’amavuko ( ni mushiki wa Nsanzimana Gaspard), hari Ndungutse Pascal uzwi ku izina rya Pasi afite imyaka 20 na Ntikozisoni w’imyaka 29 y’amavuko.

Dr Murangira B Thierry, Umuvuguzi w’umusigire w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yabwiye intyoza.com ko aba batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; Gutwikira undi ku bushake, icyaha cya kabiri cyo Gucura umugambi wo kwica hamwe n’icyaha cya gatatu cyo Gukoresha ibikangisho.

Ibi byaha uko ari bitatu biramutse bihamye aba babikekwaho nkuko Umuvugizi wa RIB abivuga; kucyo Gutwikira undi ku bushake ibihano biri hagati y’imyaka 10-15 hakiyongeraho ihazabu hagati ya Miliyoni 3-5. Icyaha cyo Gucura umugambi wo kwica kiramutse kibahamye, gihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 mu gihe icyo Gukoresha ibikangisho, ibihano biri hagati y’imyaka 1-3 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 300-500.

Ubutumwa bwa RIB kuri buri wese ni ukugendera kure amakimbirane no kutagambirira gukora icyaha. Yibutsa kandi buri wese ko RIB, itazahwema kurwanya abahirahira gukora ibyaha no kubata muri yombi igihe babikoze. RIB kandi, isaba ubufatanye n’abaturage mu Gukumira no kurwanya ibyaha, aho hagize ukekwaho kugambirira gukora ibyaha umubonye cyangwa se akamukeka akwiye kwihutira kumenyesha uru rwego kimwe n’izindi nzego z’Umutekano ni z’ubuyobozi zitandukanye. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda, ahazwi nko ku ruyenzi.

Soma hano inkuru bijyanye umenye ibyabanje:Kamonyi-Runda: Imodoka y’umuturage akaba n’umukozi wa FERWAFA yahiye, irakongoka

Iraguha David, yatwikiwe imodoka mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2021 bayisanze muri Parikingi mu rugo iwe mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Uyu, ni Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari( DAF) mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda-FERWAFA.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →