Kamonyi-Runda: Abatuye ahanyuzwa imihanda muri Site z’imiturire bamazwe impungenge ku mazi y’imvura

Mu midugudu ya Kabasanza, Rukaragata, Bimba na Nyabitare, yo mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, aho Kompanyi ya Truth Masons ( Abafundi b’Abanyakuri) irimo gutunganya Site zagenewe imiturire, ihaca imihanda, imwe ihangwa bushya indi ikagurwa, abahaturiye bamazwe impungenge z’amazi y’imvura bari bafitiye ubwoba ko yabasenyera. Uko imihanda ikorwa ni nako batangiye gushaka inzira z’amazi kugira ngo atazagira ibyo yangiza.

Twagirumukiza Emmanuel, umuturage wa Rukaragata muri Gihara ashima ko itunganywa rya Site z’imiturire ryazamuye agaciro k’ubutaka bwabo agereranije n’uko byahoze. Avuga ko kandi ibirimo gukorwa bibakura mu bwigunge, bikabafasha kwibona mu iterambere kuko babonye imihanda batagiraga n’aho yari iri ikaba byari nk’inzira utahanyuza imodoka, n’aho igize ngo iranyura ugasanga itahabisikanira n’indi.

Aho mbere wasangaga imihanda wagira ngo ni utuyira, yaraguwe iba migari, byoroshya imigenderanire.

Avuga ko icibwa ry’imihanda, yaba ukuyongera mu bugari no guhanga imishya ari byiza, ariko kandi ko bikwiye kujyana no gutunganya inzira z’amazi y’imvura mu gihe yaba iguye kugira ngo atagira ibyo yangiza nubwo ngo yabonye hari aho byatangiye gukorwa. Ahamya ko ku bafite ubutaka bwahawe agaciro.

Muhirwa Emmanuel utuye muri Gihara, avuga ko iyi mihanda ikatwa ahagenewe imiturire yahinduye byinshi, aho n’abashaka kubaka babona aho imodoka zica zitwaye ibikoresho, ikaba kandi yaroroheje imigenderanire cyane ku bafite ibinyabiziga. Asaba ko nubwo hari aho inzira z’amazi kuri iyi mihanda zatangiye gutunganywa, aho bitarakorwa byashyirwamo imbaraga kuko ngo iguye ari nyinshi hari ibyakwangirika.

Inzira z’amazi zari zifitiwe impungenge, hamwe zatangiye gutunganywa.

Twishime Athanase, Umuturage uhagarariye inyungu za bagenzi be akaba Perezida wa Site ya Kabasanza itunganywa na Kompanyi ya Truth Masons(Abafundi b’Abanyakuri), yabwiye intyoza.com ko abafite impungenge bazishira kuko ikorwa ry’imihanda rikomeje, ko kandi no gutunganya inzira z’amazi y’imvura byitabwaho cyane.

Yagize ati“ Imihanda twatangiye kuyikora imwe tuyagura indi tuyihanga mu gihe cy’izuba, rimwe dutungurwa n’imvura yaguye idasanzwe, ariko tumaze kubibona nk’abashinzwe Site twafashe umwanzuro wo guca amaligori ayobora amazi muri iyo mihanda kugira ngo amazi y’imvura atazagira uwo yangiriza kandi birakomeje uko imihanda igenda itunganywa. Igihe twahanye na rwiyemezamirimo kiracyahari, abafite impungenge rero nazibamara kuko aho bishoboka amazi arayoborwa neza”.

Marie Rose Mukanyandwi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihara yabwiye intyoza.com ko kimwe mu bibazo cyari kibangamiye abaturage mu itunganywa rya Site z’imiturire hacibwa imihanda ari Ligori z’amazi, ariko ko cyahawe umurongo. Ati “ Ikibazo cyari Ligori, barimo kuzica. Nicyo kibazo bari batugejejeho”. Akomeza avuga ko yageze aho birimo gukorwa agasanga mu mihanda barimo kubikemura.

Mu Karere ka Kamonyi, imirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge nk’imirenge igize Umujyi w’Akarere, hari ibice cyangwa se Site zagenewe imiturire mu buryo bwihariye zinahabwa abazitunganya hagamijwe kunoza imiturire ari nabyo byatumye ubutaka bugira agaciro gasumbye ako bwari bufite mbere. Gusa na none, birasaba zimwe mu nzego z’Ubuyobozi by’umwihariko abo mu myubakire kuba maso bagafasha abaturage kutarengera imbago no kubungabunga ibikorwa remezo baba bahawe.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →