Kamonyi-Runda: Amayobera ku murambo w’umuntu wabonywe mu giti

Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu Tariki 20 Gicurasi 2022, ahazwi nka Bishenyi, iruhande rw’Agakiriro ku muhanda wa Kaburimbo, ahegamiye igishanga, hasanzwe umurambo w’Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 amanitse mu giti. Bamwe mu babonye uyu murambo, imvugo ku rupfu rwe ziratandukanye, aho bamwe bavuga ko yaba yiyahuye, abandi bakavuga ko hashobora kuba hari abahamumanitse.

Abaganiriye na intyoza.com, bavuga ko uyu mugabo nubwo yari yamaze gupfa, akurwa mu giti hejuru ngo bamusanganye Terefone ye ndetse n’ikofi( ibikwamo ibyangombwa n’amafaranga) n’inkweto n’imyenda. Mu mvugo za bamwe zitandukanye, hari abavuga ko yaba yiyahuye abandi bakavuga ko yahamanitswe n’ababa bamwishe.

Icyo giti kibanza nicyo yasanzwe mo.

Bamwe, bavuga ko bigoye kwiyahura nubwo bishoboka, abandi bakavuga ko uwiyahuye akenshi usanga yinyariye cyangwa se yinereye, ibyo bavuga ko abamubonye ntabyo babonye nubwo ngo atari ihame, ari naho bamwe bahera bavuga ko ashobora kuba yishwe akahamanikwa, mu gihe abandi bavuga ko yaba ariwe ubwe wiyahuye.

Abaganiriye na intyoza.com kandi, bavuga ko uyu mugabo bumvise hari abavuga ko ku munsi w’ejo ku wa Kane yahoze ku Ruyenzi mu isantere ndetse ko yageze ku Murenge wa Runda. Hari abavuga kandi ko bumvize ko ari Umunyakarongi.

Ubwo intyoza.com yashakaga kumenya amakuru mpamo aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Runda kuri uyu murambo dore ko wahakuwe n’imodoka y’Isuku n’Umutekano y’Uyu Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki yabwiye umunyamakuru ko nta makuru ahagije arahabwa, ko gusa yabwiwe ko uyu yimanitse mu giti.

Na nyuma yuko imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Runda itwaye umurambo ahagana ku i saa mbiri n’iminota 20, abantu basigaye baganira ku byo babonye buri wese abivuga ukwe.

Muri aka karere ka Kamonyi, hakomeje kugaragara impfu z’abantu bicwa mu buryo bw’Ubugome cyangwa se ubugizi bwa nabi. Amakuru aheruka intyoza ifite ni abagabo babiri bo mu Murenge wa Nyamiyaga, aho umwe yishwe n’abavuzwe ko ari abajura, undi akicwa n’abantu bivugwa ko bari basangiye( ayo ni amakuru make aba yabashije kumenyekana).

intyoza

Umwanditsi

Learn More →