Kamonyi-Runda: Basaba ubuyobozi kubafasha abangiza imihanda bitwaje imicanga

Abaturage bo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, unyuze ahazwi nka Rwamushumba, bahangayikishijwe n’iyangizwa ry’umuhanda baturiye, rikorwa n’imodoka nini ziza gutunda imicanga zizanywe n’abayicukura bayishyira mu muhanda udakwiranye n’ingano n’uburemere bw’izi modoka. Bavuga ko umuhanda wa mbere izi modoka zakoreshaga zawangije none bakaba baradukiriye uwo baturiye ari nawo uteje ibibazo kuko kuwangiza ariko kubafungira inzira.

Aba baturage, bahamya ko uburyo abahawe uburenganzira bwo gucukura imicanga iba yabonetse bitewe n’imvura aha hantu, batita ku kubungabunga ibikorwa remezo nk’imihanda iba yavunnye abaturage mu kuyitunganya. Bavuga ko usanga bashyira imicanga aho bashaka batitaye ku kubangamira abahaturiye.

Imodoka ntoya ntabwo zicyoroherwa no guca muri uyu muhanda.

Bavuga ko ubusanzwe aho mbere bashyiraga imicanga bacukuye imodoka nini zikaza kuyitunda, hari umuhanda utari ugize icyo utwaye abaturage kuko ukikiye igishanga bakaba batanawuturiye, ariko imodoka ngo zimaze kuwangiza barawuretse basingira ushobora guteza ibibazo abaturage, kuko ariho barunda imicanga izi modoka bakaba ariho baziyobora. Bamwe mu bafite imodoka ntoya bashatse aho kujya baziraza.

Basaba ubuyobozi kugira icyo bakora, niba abahawe gucukura umucanga badashobora gushakira imodoka bazana aho zinyura, nibura ngo bakagira uruhare mu gusanga ibyo bangiza cyangwa se bagashakirwa ahandi barunda imicanga yabo, aho kwangiza ibyo abaturage bavuga ko usanga bibagiraho ingaruka ndetse rimwe na rimwe bakaba aribo barwana no kubisana bene kwangiza bashyize mu mifuka yabo bakigendera.

Iyo imvura igwa byo biba ibindi bindi.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wageze aho aba baturage bavuga ko bafite ikibazo akahahurira n’umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko koko yasanze hari ikibazo kandi ko nk’Akarere bagiye gushaka igisubizo vuba.

Visi Meya Niyongira, avuga ko ari ikibazo kuba umuhanda wa mbere bakoreshaga barabonye bawangije none bakaba barafashe uyu wundi ukoreshwa cyane n’abaturage. Avuga ko bagiye kureba uko baganira n’abacukura uyu mucanga, banarebe niba bafite ibyangombwa, hanyuma barebere hamwe n’ubuyobozi, hakorwe aho bakoreshaga mbere hatari hagize icyo hatwara abaturage, hanyuma kandi banarebe ahandi hari umuhanda utari ugikoreshwa, bakore umuganda bahatunganye ariko abaturage batabangamiwe.

Uretse kuba aba baturage bataka kwangirizwa ibikorwa remezo birimo umuhanda, aho bikorwa n’izi modoka nini ziba zizanwa gutwara imicanga, banavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye kandi bihangayikishije ari uburyo abantu bahabwa ibyangombwa bicukura imicanga ariko nti hashyirweho uburyo n’ahantu haberanye n’ibyo bagiye gukora kugira ngo bitaba ibibangamiye abaturage. Ibi kandi banabishingiraho bavuga ko byinshi mu biraro n’amateme muri aka Karere bimaze kwangirika bitewe no kunyuzwaho imodoka nini usanga kenshi zipakiye imicanga, bityo uburemere bwazo bukaba ntaho buba buhuriye n’ibyakanyujijwe kuri ibi biraro n’amateme.

intyoza

 

Umwanditsi

Learn More →