Kamonyi-Runda: Bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo

Ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Mata 2021 ku i saa cyenda zirenga, Umurenge wa Runda wibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye na bamwe mu bahagarariye abandi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Ni umuhango ubusanzwe wajyaga ubimburirwa n’urugendo rwakorwaga hazirikanwa inzira y’umusaraba yanyujijwemo Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko kubera ko Kwibuka ku nshuro ya 27 byahuriranye n’icyorezo cya Coronavirus, nta rugendo rwabaye, ahubwo abari bateganijwe bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo.

Itsinda rya bamwe mu bayobozi mu Murenge, Akarere ndetse n’abandi bantu bacye bahagarariye abandi, bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo bafata umunota wo kwibuka, bakora isengesho, bibukiranya amateka y’inzira y’umusaraba abishwe banyujijwemo, hanyuma bashyira indabo mu ruzi nko kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bajugunywe muri uru ruzi ubwo bicwaga.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe wari umushyitsi mukuru, hari uhagarariye Polisi/DPC, hari uhagarariye RIB/DCI Kamonyi, hamwe n’abahagarariye izindi nzego mu Murenge n’Akarere. Kwibuka byakozwe mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uwamahoro Prisca/Vice Mayor

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →