Kamonyi-Runda: Ikirombe cyagwiriye abantu bane umwe ahasiga ubuzima

Ikirombe gicukurwamo amabuye asanzwe yubakishwa giherereye ahazwi nko mu Kibaya, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, cyagwiriye abagabo bane, umwe muri bo ahita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakometse bajyanywe kwa muganga.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yemereye intyoza.com ko aya makuru y’ikirombe cyagwiriye abantu ari impamo. Avuga ko uko ari bane cyabagwiriye, umwe akaba ariwe uhita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakomeretse.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko bose uko ari bane bakuwe mu kirombe. Ko batatu bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, mu gihe kandi uyu cyahitanye nawe umurambo we wajyanywe kuri ibi bitaro bya Rukoma.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko iki kirombe cyagwiriye aba bantu mu masaha ya mbere ya saa sita. Ni icy’uwitwa Muhozi Anastase, bikaba bivugwa ko akorera ku cyangombwa cya Kampuni imwe ikora iby’ubucukuzi. Amakuru anavuga ko batari bameranye neza, aho hari n’ubwo mu minsi ishize bari hafi gutandukana. Gusa na none ngo amakuru nyayo y’ukuri nyako kutamenyekanye ashobora kuza kujya hanze ku bijyanye n’ibyangombwa n’imikorere hatagize ikibyitambika, cyane ko RIB na Polisi bahageze.

Iby’iki kirombe, bibaye mu gihe ikindi kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma ho muri aka karere giherutse kugwira umuntu tariki 23 Ukuboza 2021, aho bamushakishije iminsi irenga itandatu bataramubona, ubu bikaba bisa nk’aho kumushakisha byabaye bihagaze kubera ko n’imiterere y’umusozi yashoboraga guteza ibindi bibazo kubari mu gikorwa cyo kumushakisha.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →