Kamonyi-Runda: Imvubu zakutse Nyabarongo zijya konera umuturage Nteziryayo Xavier, aratabaza

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2022 imvubu zakutse uruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba zijya mu murima uhinzemo ibijumba, ibigori na Soya by’umuturage Nteziryayo zirarya. Nyiri ukonerwa yatekereje kwihimura ngo azitege ariko umutimanama uramwangira. Asaba abo bireba kuhagera bakishyurira izi mvubu zamwoneye ariko kandi bakanazirinda kujya kona.

Umuturage Nteziryayo wonewe n’imvubu zakutse uruzi rwa Nyabarongo aho zibarizwa, yabwiye intyoza.com ko iyi ari inshuro ya kabiri yonerwa n’izi nyamaswa. Avuga ko aba yahinze agamije kwihaza no gusagurira amasoko, ko kuba yakomwa mu nkokora n’izi Nyamaswa ziba mu mazi y’uruzi rwa Nyabarongo ari ibintu abonamo akarengane.

Inzira imvubu zanyuze zivuye mu mazi ya Nyabarongo zijya kona.

Yagize ati“ Umuntu ahingira kugira ngo azasarure, ahingira umuryango kandi burya iyo uhinze ugasagurira n’isoko uba wagaburiye mugenzi wawe. None nk’ibi bisimba biba mu mazi, bifite ababicunga n’ababigenga! aho kugira ngo ibintu by’urugomo bibeho kuko nashatse gucukura umwobo ngo mbitege bigwemo, nasanze naba nangije ibisimba bya Leta cyangwa umutungo wa Leta kuko niyo izi akamaro kabyo n’impamvu babishyize muri aya mazi. Ndasaba rero ko narihwa, ibi bisimba ubuyobozi bubyishyurire kuko byanyoneye kandi si ubwa mbere, kandi ibyanjye birindirwe umutekano”.

Nteziryayo, avuga ko yatakambiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko atari azi indi nzira yanyura, avuga kandi ko abaturage batandukanye babonye akarengane yakorewe n’izi nyamaswa, agasaba ko abo bireba bita ku kibazo cye n’izi mvubu.

Aho zakandagiye zijya kona.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu wa Rubumba kugera ku rwego rw’Umurenge wa Runda, babwiye intyoza.com ko mu masaha y’igitondo cy’uyu wa mbere barajya kureba aho izi mvubu zonnye kugira ngo uyu muturage akorerwe raporo, anagirwe inama y’inzira anyuzamo ikibazo cye kugira ngo gikurikiranwe. Bavuga kandi ko bitari bisanzwe ko muri aka gace hari abaturage bagaragaza ibibazo byo konerwa n’izi nyamaswa zisanzwe ziba muri Nyabarongo.

Uyu muturage wonewe, avuga ko nkuko izi Nyamaswa zikeneye umutekano mu mazi zibamo, abantu bakaba basabwa kutazenderanyaho ngo bazisagarire, ngo nazo zikwiye kurindwa zikabuzwa kwangiriza abaturage, zibonera ibyo baba bahinze bavunikiye. Ahamya ko we, aho yahinze atari mu murima we, ko yahashoye amafaranga akodesha akahahinga ngo azasarure yihaze kandi anasagurire isoko, ko rero igihe asagariwe n’izi nyamaswa akwiye kugobokwa, akishyurwa ibyo zangije.

Muri uru ruzi rwa Nyabarongo muri iki gice cyegamiye Umurenge wa Runda, by’umwihariko muri aka gace izi Mvubu zonnyemo n’ahandi hahegereye, hakunze kuba inyamaswa z’inkazi zo mu mazi arizo; Ingona n’imvubu. Icyari kimenyerewe ni imvubu zavaga mu mazi zikaza imusozi ndetse zikagaragara zirishanya n’inka hafi n’uruzi, ariko nibwo humvikanye ko zisigaye zonera abaturage. Ingona zo birazwi ko muri aya mazi nta mikino kuwo zihuye nawe kuko zimaze gutwariramo abatari bake muri aka gace.

Umuturage Nteziryayo yitegereza ayo imvubu zamukoreye.

Hari agace bahisemo gukura ibijumba biteze.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →