Kamonyi-Runda: Inkongi y’umuriro yafashe uruganda rw’imigati rurashya

Mukerera rw’uyu wa 25 Mutarama 2021, saa kumi n’imwe zirenga, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda uruganda ruto rutunganya imigati rwafashwe n’inkongi y’umuriro, rurashya, hangirika byinshi. Ni haruguru gato y’ahazwi nko ku ndege ku muhanda w’itaka ugana i Gihara.

Bizabarimana Hakim, umwe mubakorera muri uru ruganda wabonye uko byatangiye, yabwiye intyoza.com ko adashidikanya ko iyi nkongi yatewe n’ibura ry’umuriro wagiye ubugira gatatu ugaruka.

Agira ati “ Twarimo duponda tugeze ku gafuka kanyuma umuriro uragenda turicara turawutegereza, urongera uragaruka turakora, turangije urongera uragenda, urongera uragenda bwa gatatu, noneho ubwo twari twicaye dutegereje ko imigati ibyimba ngo tuyishyire mu ifuru, nagiye kubona mbona hano hejuru haratse ntangira kurwana no kumenamo amazi, noneho twayamenamo umuriro ukarushaho kugurumana”.

Bazabarimana, akomeza avuga ko bakomeje kurwana n’uyu muriro bazana amazi n’ibitaka, barwana nawo kugera ubwo na Polisi yazanye imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi ikabafasha kuwuzimya nubwo ngo bari bamaze gucogoza iyi nkongi.

Uyu muriro wadutse ngo watijwe umurindi n’amavuta aba ari ku mpande ku ifuru itunganyirizwamo imigati. Bimwe mubyangiritse bifite agaciro harimo iyi furu y’imigati, harimo imigati isaga 120 kandi umwe ugurishwa amafaranga 1500 y’u Rwanda, hari kandi amakopo 120 hamwe n’igice kimwe cy’inzu cy’ahatunganyirizwa iyi migati.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →