Kamonyi-Ruyenzi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka(amafoto)

Inzu iri ku muhanda mu isantere ya Ruyenzi, hepfo gato ya sitasiyo ya Esanse mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana ku i saa cyenda n’iminota morongo itatu( 15h30) irakongoka.

Iyi nzu yahiye ni iy’umuturage witwa Nyandwi Venuste, iri ku muhanda neza wa Kaburimbo usa n’umanuka ugana ahazwi nka Bishyenyi. Ni muri metero nka mirongo ine uvuye kuri sitasiyo ya Esanse(Essence) ihari.

Byatangiye abaturage birwanaho mu kuzimya.

Bamwe mubari bahari igihe inkongi y’umuriro yadukiraga iyi nzu, bavuga ko umuriro wahereye mu cyumba hejuru ahari Fizibule z’umuriro. Ni mu cyumba cyari kiryamyemo umwana ariko yahungishijwe rugukubita.

Aha ni icyumba n’igitanda umwana yari aryamyemo.

Ibyari muri iyi nzu byahiye birakongoka, ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo agire ikibazo icyo aricyo cyose muri iyi nkongi, yaba abari mu rugo ndetse na Nyiri urugo wahageze nyuma bahamya ko yatewe n’umuriro( Electricity).

Inkongi icyaduka, abari mu rugo bahuruje, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage batangira kwirwanaho, ariko kubera ibikoresho bidahagije bakoreshaga mu kuzana amazi ngo bazimye ntacyo bafashije cyane kugeza ubwo imodoka kabuhariwe ya Polisi mu kuzimya inkongi yaje ikabafasha, bahashya umuriro wari wigize akaraha kajyahe.

Insinga aho ziva zerekeza mu cyuma ahari fizibule niho umuriro bivugwa ko wahereye.

Mu ruganiriro/Salon ntacyasigaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →