• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: SACCO Ibonemo Gacurabwenge mu bukangurambaga bwa Konti zidakora n’izindi Serivise

Umwanditsi
July 26, 2022

Ubuyobozi bwa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, bwatangije ubukangurambaga buhera kuri uyu wa 25-29 Nyakanga 2022. Intego nyamukuru ni ugukangurira Abanyamuryango bafite Konti zidakora kwegera SACCO. Hari ukwigisha no kubwira abantu Serivise z’iki kigo cy’Imari, hakaba gusaba Abanyamuryango kwihutira kuzuza amakuru, agashyirwa muri Mudasobwa cyangwa muri Sisitemu bakoreramo mu rwego rwo kwitegura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Uwizeyimana Christine, umucungamutungo wa SACCO( Manager) Ibonemo Gacurabwenge, yabwiye intyoza.com ko kimwe mu byatumye batangiza ubu bukangurambaga, ari ukuba hari bamwe mu banyamuryango usanga imyirondoro cyangwa se amakuru kuri bo atuzuye muri Sisitemu bakoresha.

Uwizeyimana Christine / SACCO Ibonemo Gacurabwenge.

Aha, ni n’aho Uwizeyimana ahera avuga ko kugira ngo amakuru abe yuzuye neza ari uko muri Mashine cyangwa se muri Sisitemu bakoreramo hakwiye kuba hagaragara; Amazina yombi ajyanye n’ibimuranga(ID), Nomero y’irangamuntu, Terefone ye ndetse na Konti ye kandi bikaba bisobanutse neza. Avuga ko ibyo bizafasha kugira ngo mu kwinjira mu ikoranabuhanga bazabe bafite amakuru neza y’abanyamuryango.

Avuga ko mu myaka ya 2009-2010 ubwo SACCO zatangizwaga, wasangaga abanyamuryango nta makuru ahagije babaga batanze, ahanini binajyanye n’imikorere y’icyo gihe, aho yagendanaga n’aho ibihe bigeze by’umwihariko nk’ikoranabuhanga cyane ko na Mashine ahenshi zitari bwagatangiye gukoreshwa cyane.

Akomeza avuga ko kugira amakuru ahagije y’umunyamuryango bizafasha cyane nk’igihe baba bagize uwo bakenera, yaba ari hafi na kure bitewe nuko bamubona bitagoye. Ashimangira kandi ko iki cyumweru kijyana no kumenyekanisha no kubwira abantu ibijyanye na Serivise ihabwa abagana iyi SACCO, ndetse aho bishoboka bakazegerezwa.

Mu myaka isaga 10 SACCO Ibonemo Gacurabwenge imaze iriho, Abanyamuryango bayo barasaga ibihumbi icyenda, aho intego ari uko uyu mwaka wa 2022 uzarangira bafite Abanyamuryango 9,695.

Abanyamuryango, barasabwa kandi gukoresha cyane Konti zabo no kuyoboka iki kigo cy’imari nk’icyabo kurusha ibindi. Abahawe inguzanyo nabo basabwa gushyira umwete mu kwishyura bagendeye ku masezerano bagiranye, hanyuma kandi n’abandi bashaka inguzanyo kugira ngo bakore neza imishinga yabo, babwirwa ko amarembo afunguye kuri bo n’abandi bifuza kugana iki kigo cy’imari cya SACCO Ibonemo Gacurabwenge.

Kuba Umunyamuryango wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, ntabwo bigombera kwitwaza umurundo w’amafaranga. Bisaba; Kwitwaza Indangamuntu ndetse n’amafoto abiri magufi, kwitwaza ibihumbi birindwi, aho bitanu ari umugabane mu gihe bibiri bisigaye ari iby’agatabo n’ifishi. Kubitsa no kubikuza muri iki kigo cy’imari ni ubuntu kandi nta mafaranga akatwa kuri Konti y’umunyamuryango buri kwezi nkuko ahandi bikorwa.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga