Kamonyi: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu cyuho cya Coronavirus

Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bari inyuma mu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko. Abakozi nta kumva uburemere bw’icyorezo, Abakoresha babo cyangwa se ba nyiri ibirombe bikurwamo ubu bukungu ntibitaye ku buzima bw’ababinjiriza akayabo. Ishyirahamwe ribahuza naryo rivuga ko hari ibyo ridafitiye ububasha.

Baba abacukura mu birombe, baba bene byo, bose baturuka mu muryango Nyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, aho uyu munsi hari ingamba zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Bamwe mu bacukuzi bagera aho bakorera imirimo yabo nta gapfukamunwa, bakavuga ko baba bakibagiwe abandi nabo bakavuga ko no mu busanzwe bumva nta mpamvu yako kuko bihorera mu bucukuzi, aho baba bibereye mu ndani( mu myobo ) bacukuramo ubu butunzi, ko rero byanabagora kukambara mu bitaka n’ibyondo.

Nk’aho agapfukamunwa katabareba

Twagirayezu Valens, akorera ubucukuzi mu kirombe kimwe mu bibarizwa mu Murenge wa Rukoma. Mu bakozi 30 bacukura nawe arimo.Nta numwe wambaye agapfukamunwa, yewe nta numwe wakazanye. Kubwe yagize ati“ Agapfukamunwa n’ibi twirirwamo mbona bitugora, gusa nakibagiwe”. Akomeza avuga ko icyorezo cya Coronavirus acyumva ariko ko atari azi ko yajyana agapfukamunwa mu ndani kuko yumvaga bidakenewe.

Twagiramungu Pacifique, nawe ni umwe mubacukura amabuye. Avuga ko azi ko icyorezo kiriho, cyugarije Isi n’u Rwanda ariko ko nabo birinda. Abajijwe impamvu nta gapfukamunwa Yagize ati “ Ubundi ubu twari mu kiruhuko, ariko tuba tudufite ni uko twari tutwibagiweho gatoya”.

Mu kuvuga ibi, Twagirayezu byari nko kujijisha kuko abajijwe kujya ku kazana yararuciye ararumira nyuma yemera ko aba yavuye mu rugo ntako yitwaje, ubundi ati umuntu arakibagirwa. Ati“ Nyine umuntu ava mu rugo butaracya atekereza ku kazi yagera hano agasanga yagasize. Ntabwo wakwica akazi ngo usubiye ku kazana”.

Uyu mukozi si ukwibeshyera gusa kuko avuga ko na Kampani ibakoresha iyo bakibagiwe ibaha utwayo nyamara birangira bigaragaye ko no muri Kampani ntatwo baba bafite nkuko yabivugaga.
Yamuremye Vedaste umucukuzi, hasi mu kirombe nta gapfukamunwa, yagize ati“ Icyorezo cya Covid-19 ndacyumva, sinzi uko cyandura, sinzi n’ibimenyetso, no kukirinda byangora”. Nyuma y’ikiganiro kirekire, Yamuremye avuga ko atazongera gusiga agapfukamunwa.

Uwimana Yvone, umutekenisiye akaba umunsi ku wundi ahacukurwa amabuye y’agaciro ni umwe gusa mu bakozi basaga 30 wari wambaye agapfukamunwa. Afite site akurikirana zirenze imwe zikorerwamo ubucukuzi. Avuga ko mu busanzwe hari ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bafashe zirimo kugabanya abakozi, aho bakoreshaga abasaga 70 avuga ko nibura bakoresha abatarenga 30.

Kuba mu bakozi 30 ari we wenyine ufite agapfukamunwa, yavuze ko ubundi baba badufite. Abajijwe impamvu uwo munsi nta numwe ugafite, yemwe na kampuni bavugaga ko ibatiza ikaba itabatije, yaryumyeho nyuma yemera ko koko hari ubwo badusiga mu rugo ariko ko baba babakanguriye buri munsi kutugira ariko bikarangira bidakozwe.

Ati“ Tubakangurira buri munsi. Uyu munsi ashobora ku kazana kubera ko kamushyuhiye, wagaruka ugasanga yagasize”. Akomeza yemera ko kutubahiriza ingamba zo kwirinda bigira ingaruka nyinshi kuri buri wese harimo kuba yakwandura cyangwa se akanduza abandi, ariko ngo kwigisha ni uguhozaho. Agapfukamunwa ntabwo bakabuze, baradufite ahubwo baradusiga, imyumvire yabo niyo ikiri hasi”. Gusa nawe abona ingaruka ibyo byateza.

Ati“ Ingaruka zishobora kuba ni nyinshi, abakozi baza baje gushakisha imibereho, bakayibona ariko kampani nayo ikabona umusaruro igatera imbere. Umukozi niba atirinze n’abandi bose bakwandura, akanduza abavandimwe be, icyorezo aho kugira ngo tugikumire kigakomeza kigakwira u Rwanda rwacu ndetse n’Isi muri rusanjye”.

Ukutagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (RMA) buvuga ko nta bubasha bwo gukora igenzura bafite, ko biri mu maboko y’ikigo cya Leta gifite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (RMB).

Butera Frank, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abacukuzi, avuga ko abacukuzi batagira ubwirinzi ari amakosa yabo kuko ngo ikigo cya leta gishinzwe Mine, Peterori na Gaz cyasohoye amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe cya Coronavirus ubwo ubucukuzi bwakomorerwaga bukongera gukora.

Agira ati“ Abadafite ingamba z’ubwirinzi ni amakosa yabo kuko amabwiriza yarasohotse ashingiye ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yakomoreraga ubucukuzi gusubukura ibikorwa. Babwiye Kampuni zose ko zigomba kuba zifite; Udupfukamunwa, za kandagira ukarabe, ibikoresho bifashisha bapima abantu ibijyanye n’ikigero cy’ubushyuhe, kwandika abantu, gukoresha 50 by’abakozi basanzwe bakora, n’ibindi”.

Butera avuga ko nk’ishyirahamwe nta bugenzuzi bakora. Ati“ Twebwe nta inspection-ubugenzuzi dukora. Bukorwa na RMB n’uturere bareba ko usibye n’ibyo bya Covid, bubahiriza n’andi mabwiriza yose baba babahaye. Turimo gusaba ko muri izo inspection/ubugenzuzi bukorwa natwe twashyirwamo kuko hari byinshi tutamenya ngo tubashe kugira ibyo dufasha gukosora. Twari twarabisabye bakatubwira ko inspection ari iya Leta, ariko bigeze aho bagiye kutwemerera ku buryo umwaka utaha mu bugenzuzi natwe tuzaba dufitemo abantu”.

Ntawe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atareba

Gatare Francis, Umuyobozi mukuru-CEO wa RMB, Ikigo cy’igihugu gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo yabwiye intyoza ko uretse n’amabwiriza ya Corona asabwa buri wese kubahiriza, ko abacukuzi nubundi basanzwe bafite amabwiriza abategeka uko Bambara n’uko bitwara mu gihe bari mu bikorwa by’ubucukuzi.

Agira ati“ Hari amabwiriza y’ubwoko butatu, kandi dukora ubugenzuzi kureba ko hose yubahirizwa, aho dusanze batayubahiriza bafatirwa ibyemezo ndetse hakavamo no guhagarikwa by’agateganyo kugeza igihe bayubahirije”.

Amabwiriza ya mbere avuga ko ajyanye n’ubucukuzi muri rusange na mbere ya Covid. Ko habaho imyambaro iranga abagiye mubucukuzi ibafasha kwirinda impanuka cyangwa se ubukana bw’impanuka iyo yabaye. Harimo imyambaro n’ingofero ziriya zikomeye z’akazi, harimo agapfukamunwa gasanzwe n’ubundi ko mu kazi kabarinda guhumeka imyuka mibi cyangwa se ivumbi, harimo inkweto zikomeye zibarinda iyo ikintu gikomeye nk’ibuye kiguye kugira ngo kitabamerera nabi, harimo imyambaro y’amasarubeti iranga aho bakorera buri wese agomba kuba yambaye, ibyo nibyo by’ibanze biranga umucukuzi iyo tugiye kumureba aho ari.

Akomeza avuga ko mu gihe cya Covid Minisiteri yongeyeho amabwiriza yayo areba buri munyarwanda wese, ayo ngayo asabwa kubahirizwa igihe bose bahabwaga kongera gusubukura imirimo. Ikindi ni uko habayeho amabwiriza yihariye, yacu yatanzwe n’ikigo gishinzwe kuyobora Mine, Peterori na Gaz, yinyongera harimo nko gutanga aho abantu bakarabira, gukora batandukanye, kugabanya abakozi, n’ibindi. Aho ibi byose bitari bivuga ko bakora ibitandukanye n’amabwiriza bahawe”.

Kukijyanye by’umwihariko n’agapfukamunwa, Gatare ashimangira ati “ Bagomba kuba bagafite by’umwuga ntabwo ari ibya Covid”.

Umwe mu bantu bafite ibirombe uzwi ku izina rya Kinyogote, abajijwe n’umunyamakuru impamvu abakozi mu bucukuzi batubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus yagize ati“ Ingamba zo zirahari ahubwo ubwo ngira ngo ni uko batabasha kwisobanura neza”.

Imvugo y’uyu munyabirombe itandukanye n’ibigaragara ahakorerwa ubucukuzi kuko avuga ko basaba abakozi kuva mu ngo bafite udupfukamunwa twabo bwite, bagera mu kazi bakabahindurira, bakabaha utwo bakoresha rimwe, nyamara siko biri. Gusa avuga ko ubwo umunyamakuru yageraga ahakorerwa ubucukuzi twari twashize.

Umwe mu baturage mu Murenge wa Rukoma wegereye ahakorerwa ubucukuzi avuga ko kuba abanyabirombe batambara udupfukamunwa cyangwa se ngo bagire ubundi bwirinzi ari ikibazo gishobora kubakururira ibyago ubwabo ariko n’abaturage muri rusange bahura nabo kuko iyo bava cyangwa se bajya aho bakorera bahura n’abaturage, basuhuzanya, basangira cyangwa se bahahira muri butiki hirya no hino.

Uretse kandi na Covid19, aho birirwa, mu nda y’isi naho bahahurira n’imyuka myinshi ishobora kubatera indwara zidakira mu minsi iri imbere. Hambere aha, bamwe mu bacukuzi bo muri Gakenke , na Bugesera bavugaga ko uko kutirinda gutuma banduriramo indwara ya silicose (soma silikoze) ifata imyanya y’ubuhumekero, ndetse bamwe mu bagore bakaba baravugaga ko yabahitaniye abagabo.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hatangajwe umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus. Kuva icyo gihe, Leta yagiye ifata ingamba zitandukanye zo guhangana no kwirinda icyorezo. Muri izo ngamba zafashwe ni uko; buri muntu agomba kwambara agapfukamunwa gapfutse umunwa n’amazuru neza, gushyira intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, Gukaraba amazi meza n’isabune.

Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye na Paxpress(Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →