Kamonyi: Ubumwe n’ubwiyunge, abaturage basabwe kurushaho gusigasira ibyagezweho

Mu itangizwa ry’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Rugarika, abaturage basabwe ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu bumwe bw’abanyarwanda, kutirara no gukomeza kubakira kubimaze kugerwaho.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya mbere Ukwakira 2016, mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Sheri, ubuyobozi bw’akarere hamwe n’intumwa ya rubanda mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena baganiriye n’abaturage mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda muri uyu murenge.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, mu ijambo rye yibukije abaturage ko guhuza iki cyumweru n’italiki ya mbere bifite ikintu kinini bisobanuye ku banyarwanda cyane ko italiki ya mbere ukwakira ari italiki abana b’u Rwanda bahagurutse bakabohoza u Rwanda rwari rwarabaswe n’amacakubiri yanagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bamwe mu baturage nyuma y'igikorwa cy'umuganda baricaye baganira n'ubuyobozi.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abaturage n’ubuyobozi baricaye baganira k’ubumwe n’ubwiyunge.

Udahemuka, yibukije abaturage kurushaho kuzirikana insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge igira iti:”Dukomere ku gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibyagezweho”. Abaturage, babwiwe kandi ko mu rwego rwo kwifatanya nabo, ubuyobozi bwahisemo kubanza gutangiza igihembwe cy’ihinga mu murenge wa Gacurabwenge mu gishanga cya Kibuza nyuma bukaza no kwifatanya n’abaturage ba Rugarika mu gikorwa cy’umuganda cyo gusibura imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 2.

Umuyobozi w’akarere, Udahemuka yabwiye abaturage n’abashyitsi muri rusanjye ko ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ayoboye kiri ku rwego rushimishije cyane ko ngo akarere ka Kamonyi kari mu myanya ya mbere aho ndetse ikigero ku ijanisha kubishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kigeze kuri 99,5%.

Senateri Muhongayire Jacqueline aganira n'abaturage ku bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.
Senateri Muhongayire Jacqueline aganira n’abaturage ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Senateri Muhongayire Jacqueline, wari umushyitsi mukuru, yibukije abaturage ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge imaze kugerwaho n’abanyarwanda ntahandi iva uretse mu miyoborere myiza y’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imiyoborere ngo irangwa no gushyira imbere urukundo rw’abaturage, gushyira imbere inyungu za bose ntawe uhejwe.

Senateri Muhongayire, yibukije kandi abaturage ko igitekerezo cy’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye mu mwaka wa 2007 ariko kigashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2008 hagamijwe kurushaho kubaka no gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Senateri Muhongayire yagize ati:” Ubunyarwanda, niyo Sano muzi tugomba kubakiraho tukarenga amacakubiri, tugakomera k’ubumwe, Amahoro tugana ku iterambere rirambye”.

Abaturage n'abayobozi batandukanye bacinye akadiho.
Abaturage n’abayobozi b’inzego zitandukanye bacinye akadiho.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangijwe taliki ya mbere kizasozwa taliki ya karindwi ukwakira 2016. Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri aka karere ka kamonyi nkuko byatangajwe n’ubuyobozi, birimo gushyira imbaraga mu kwishyuza imitungo kubatarishyura ibyo bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo kandi ibiganiro bizatangwa mu mashuri no mutugari hirya no hino muri aka karere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →