Kamonyi: Ubwiru mu gutanga inkunga ya VUP bukomeje kuba urujijo kuri bamwe mu baturage

Inkunga y’amafaranga ya VUP Leta igenera abaturage cyane abatishoboye, bamwe mu baturage mu murenge wa Gacurabwenge banenga ubwiru n’ikimenyane babonamo.

Mu murenge wa Gacurabwenge, bamwe mubaturage baganiriye n’intyoza.com, bavuga ko iki gikorwa cyiganjemo ubwiru ndetse n’ikimenyane bikorwa mu kwemerwa kw’imishinga igomba guhabwa amafaranga.

Ubu bwiru n’ikimenyane ngo bishingiye ku kuba abaturage batamenyeshwa ku mugaragaro abemerewe iyi nkunga nkuko babwiwe gukora imishinga ku mugaragaro bityo ngo bigatuma badashira amakenga abashinzwe iki gikorwa ngo kuko amakuru bafite ari uko amafaranga ahabwa n’ubundi abifite bityo umuturage wo hasi ntiyibukwe.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge tutari butangaze amazina yabo kumpamvu z’uko babidusabye, bemeza ko umuturage wo hasi akomeza gukena naho ukize akaba ariwe nubundi uhabwa aya mafaranga.

Bwatsi (izina twahimbye) avuga ko icyamubabaje ari uko yakoze umushinga agatanga amafaranga, agasiragira yiruka ariko ngo bikarangira yumva abakire asanzwe azi aribo bivugwa ko bemerewe aya mafaranga.

Neziya (Izina ryirihimbano) avuga ko babwiwe gukora imishinga bakayitanga ngo yashimwa bagahabwa amafaranga, ariko ngo urebye abo bumva ko bayemerewe ngo sibo bagakwiye kuyabona mbere y’abaturage bantaho nikora.

Neziya agira ati”icyo nenga mu buyobozi bw’umurenge wa Gacurabwenge ni uko bagiye bafata abantu babakire bishoboye bakayabaha kandi wawundi wo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri w’umukene batarigeze bayamuha kuko nta n’ubushobozi afite yaragira ngo akore”.

Umwe mu basheshe akanguhe waganiriye n’intyoza.com, asanga ngo hari ikibazo mu gutoranya imishinga, asanga abakene bakagombye gufashwa kuzamura imibereho yabo muri duke igihugu kiba cyabageneye aho kugira ngo nutuje abifite babe aribo baduhabwa.

Sekamana Oswald, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya VUP mu karere ka Kamonyi, avuga ko raporo yahawe ngo imishinga yemewe ni 20 muri 60 mu murenge wose, avuga ko iyi nkunga ubundi iba igenewe cyane cyane abari mu kiciro cya 1 n’icya 2 nubwo ngo n’ibindi byiciro bizamo.

Sekamana avuga ko inguzanyo zidashobora kugera ku muturage wese, asaba ko bategereza ikindi kiciro ngo kuko nubundi hari hatanzwe Miliyoni 14 gusa muri iki cyiciro.

Uretse ubu bwiru n’ikimenyane abaturage bavuga, ngo no gukora imishinga kuri bamwe ngo bagiye bakwa amafaranga y’agacupa (byeri) ibihumbi 2000 cyangwa 1000 na bamwe mubashinzwe kubasinyira.

 

Intyoza.com

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →