Kamonyi: Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Umugabo witwa Mugabarigira Augustin w’imyaka 62 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 mu masaha ya mugitondo saa tanu yasanzwe ari mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru agera ku intyoza.com atanzwe n’abaturage ndetse akemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ni ay’uko Mugabarigira w’imyaka 62 y’amavuko yasanzwe mucyumba yararagamo amanitse mu mugozi yapfuye.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com amakuru y’uru rupfu rutunguranye rwa Mugabarigira wasanzwe mu mugozi atakiri mu zima aho bikekwa ko yiyahuye.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko Mugabarigira Augustin yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba yararagamo igihe umugore we yari yagiye guhinga.

Avuga ko uwamubonye ari umwuzukuru we wari uje kureba ikibiriti ngo ateke, ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura ngo kuko ntamakimbirane yari azwi muri uyu muryango.

Mwizerwa Rafiki, avuga ko nyuma yo gutabazwa bihutiye kugera mu rugo rwa Mugabarigira, bagahumuriza uyu muryango ariko kandi umurambo wa nyakwigendera ukaba woherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma ngo abaganga bapime habashe kugaragazwa impamvu nyakuri y’uru rupfu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →