Kamonyi: Umugizi wa nabi yitwikiriye ijoro ajya mu rugo rw’umuturage atema Inka bikomeye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019 ahagana ku I saa cyenda mu Mudugudu wa Gasamba, Akagari ka Kirwa Inka y’umuturage witwa Elizabeti Musengimana yatemwe bikomeye n’umugizi wa nabi ayisanze mukiraro cyayo.

Musengimana watemewe Inka, yabwiye intyoza.com ko uwayitemye amukeka. ko ari umuturanyi ndetse ko atari ubwambere bagirana ibibazo bishingiye ku mwana w’umukobwa babana yigeze no gukubita amutegeye munzira imanza zikaba ziri mu buyobozi. Ngo hari n’ubwo yigeze gushaka gufatira uyu mwana w’umukobwa ku mugezi atayo ikivomesho ariruka.

Avuga kandi ko icyo apfa n’uyu mwana w’umukobwa atakizi neza. Gusa ngo yateye insina undi azigezemo aramubwira ngo arabeshya ntabwo azazirya. Byakomeje kuba ibibazo bikurura amakimbirane agikururukana mu manza zitarangira.

Musengimana watemewe Inka.

Uyu mubyeyi w’imyaka isaga 70, avuga ko uyu muturanyi we akeka yajyaga yigamba kenshi ko azamwica. Yagize ati “ Hari n’igihe yadusanze muri izo nsina avuga ngo ashobora kuzana ikiziriko cy’umugwegwe yaguze agahurutura ipfundo akajugunya mu ijosi akajugunya munsi y’umuhanda nti hazagire n’ubimenya”.

Avuga kandi ko mu mugoroba ubanziriza itemwa ry’iyi nka uyu mukobwa yahuye munzira n’uyu muturanyi bakeka, akabona amuroye bidasanzwe agahita akuramo ake karenge akiruka. Gusa ngo kubera ko yari kumwe n’abantu ngo yaramukurikiye ageze munsi y’urugo aramubura. Aha niho bahera bakeka uyu muturanyi badashidikanya bitewe n’ibibazo n’izi nsiriri zose zimaze iminsi.

Inka yatemwe bayisanze mukiraro cyayo.

Gahigi Charles, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa yabwiye intyoza.com ko iki kibazo bagishyize mu maboko y’abaturage ngo bafate iyi nka bayibage bagure cyangwa bagurishe inyama hanyuma bahere kuyo bakuyemo bagurire indi nka uyu muturage. Avuga kandi ko bagiye gukaza amarondo y’amanywa n’ijoro ngo kuko muri uyu mudugudu haragwa urugomo kandi ibikorwa byo gutema inka bikaba atari ubwambere. Ni inshuro ya kane.

Abaturage mu nama n’ubuyobozi.

SP Minani Marc, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka kamonyi wari wajyanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi gukorana inama n’abaturage nyuma y’itemwa ry’iyi nka, yabasabye kureka ibikorwa by’ubugome. Ababwira ko ibyo barimo ari nko kwigomeka ku buyobozi mu gihe Leta ishishikajwe n’iterambere ry’umuturage no kumufasha kuzamuka bo bagasenya.

Uyu Mudugudu uri mu mubande w’umusozi mu manegeka ahagoye kumanuka no guterera, abaturage bawo bahamya ko hakorerwa urugomo ndetse hatajya habura ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kenshi bitewe no kuba higanje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buha bamwe amafaranga anabatera kwigomeka no kwikorera ibyo bashaka.

SP Minani/DPC Kamonyi aganira n’abaturage.

Bavuga kandi ko kuba ubuyobozi bwasabye ko inka izabagwa amafaranga avuyemo agaherwaho bongera ayo bagura indi bidakwiye, ko byaba ari nko korohereza abakora amakosa no gutuma abaturage batumva uburemere bwo kwicungira umutekano.

Inka yatemwe nyirayo yayihaye agaciro k’ibihumbi 280 ariko akavuga ko yabikoreye koroshya ibibazo, ibintu bamwe bagaragaza ko batemera. Ko ahubwo ubuyobozi bukwiye kuba aribwo bubyinjiramo hagamijwe guca umuco wo kudahana no kwereka abaturage uburemere bw’ibyakozwe hagamijwe kubakangurira kwicungira umutekano no kubumvisha ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

Ni kunshuro ya kane muri uyu Mudugudu batema inka. Inshuro eshatu zose zabanje hagiye haba guhishirana no kudatanga amakuru. Uwaketswe agafatwa nawe ngo yafunzwe ibyumweru bibiri ararekurwa. Gusa bamwe mubaturage basaba ko mbere y’uko iyi Nka ibagwa hakagombye kurebwa niba ntacyo yakorerwa ngo ikomeze ibeho.

Ukekwa yafashwe ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Kayenzi ngo rukomeze iperereza kuri we.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →