Kamonyi: Umuhinzi yiyujurije ububiko bukonjesha bushobora kubika toni 40

Serge Ganza, umuhinzi w’imboga n’imbuto mu Murenge wa Gacurabwenge ahazwi nko Mukibuza, nyuma yo kubona ko benshi mu bahinzi nawe arimo bagira ikibazo cy’aho bashobora kubika imboga n’imbuto igihe isoko ritameze neza,  yubatse ububiko bukonjesha ( Cold room) bushobora kubika toni 40 amezi agera muri atandatu. ( Inkuru yavuguruwe)

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama 2019, Serge Ganza yavuze ko yatekereje kubaka ububiko bukonjesha ibiribwa ( imboga n’imbuto) nyuma yo kubona ko kenshi abahinzi bagira umusaruro mwinshi ukaba ushobora kwangirika bitewe no kubura aho bawubika cyangwa se bakawubika banga guhendwa mu gihe isoko ritameze neza.

Ku bw’uyu muhinzi, ububiko bukonjesha ngo ni igisubizo kuri we n’abandi bahinzi mu kubika imboga n’imbuto n’ibindi bihingwa byangirika vuba. Ni ububiko bufite ubushobozi bwo kubika igihe kiva ku munsi umwe kugera ku mezi atatu.

Ganza, avuga ko kubaka ububiko bukonjesha nk’ubwo yubatse ndetse n’ibikoresho yakoresheje bidahenze cyane nk’uko ngo kenshi amakuru abahinzi bahabwa aba ari ayo kubaca intege. Avuga ko kutagira amakuru ahagije n’ubumenyi kuri bamwe ngo bituma hari ibyo bibwira ko bidashoboka nyamara byoroshye.

Agira ati” Ububiko nubatse butwaye Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amakuru ahari ari ay’uko ububiko nk’ubu buri mu bihumbi 25 by’amadolari ya amerika. Gusa biterwa n’imyumvire n’icyo umuntu ashaka kuko wubakishije ubwo buhenze cyane ntacyo bwabika ubu butabasha kubika, kandi mbasha kubushyira ku gipimo cy’ubukonje nshaka.” Akomeza avuga ko uwabishaka uwo ariwe wese yaza agahaha ubumenyi nawe akaba yabwubaka ari umwe cyangwa bishyize hamwe.

Imbuto za Watermelon yahinze ziri hafi kwera.

Mu mirima y’uyu muhinzi wabigize umwuga, uhasanga imbuto zirimo Watermelon-Wotameroni( akenshi zitumizwa mu bihugu by’amahanga), harimo amashu aho ishu rimwe rishobora kwera ripima ibiro 5, hakaba Karoti, Beterave, Puwavuro n’ibindi.

Poivron nazo mu murima zisigaje igihe gito ngo zisarurwe.

Uretse ubu buhinzi bw’imboga n’imbuto no kuba yujuje ububiko bukonjesha, uyu muhinzi yujuje iguriro hafi y’imirima ye ry’imboga n’imbuto, hakaba n’igice cy’aho abahinzi bazajya bafatira amasomo ajyanye n’ubuhinzi bw’umwuga.

Serge ganza, avuga ko ibihe kigeze ngo abacuruzi bareke kunama kubahinzi bitewe no kubafatirana ko umusaruro wabaye mwinshi. Avuga ko ubu, umuhinzi ashobora kubika umusaruro agategereza ko isoko rimera neza aho guhinga ngo asarure agurishe umusaruro we ahenzwe. Avuga kandi ko bidasaba umuso bunini bw’ubutaka ngo umuhinzi yihaze ku mboga n’imburo ndetse asagurire isoko.

Iguriro ry’imboga n’imbuto, hari n’igice cy’isomero n’aho abahinzi bazajya bahugurirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →