Kamonyi: Umukozi wa SACCO yateruyemo asaga ibihumbi 600

SACCO yo mu murenge wa Ngamba, ushinzwe kwakira no guhereza amafaranga (Cashier) yavumbuwe ko aho kuyabika muri SACCO yikoreramo akitwarira.

Umukozi wa SACCO y’umurenge wa Ngamba, mu bugenzuzi bwakozwe na ngenzuzi ya SACCO n’abayobozi bayo muri rusange, byagaragaye ko mu bubiko bw’ahagomba kubikwa amafaranga y’abakiriya ba SACCO Ngamba, yakuyemo amafaranga asaga ibihumbi 600 by’amanyarwanda.

Abaturage babitsa muri iyi SACCO baganiriye n’intyoza.com, bagaragaza ko nubwo bafitiye icyizere ubuyobozi bubareberera ngo ni ngombwa ko buhoza ijisho kuri aba bacunga ifaranga ryabo kuko ngo nta wabashira amakenga.

Impamvu yo kudashirwa amakenga, ituruka ngo ku kuba hirya no hino bumva abitiza cyangwa bakikorera muyo bashinzwe kubika cyangwa bakayiba.

Abaturage twaganiriye batashimye ko amazina yabo tuyatangaza, bavuga kandi ko n’ubundi n’abababikira uretse ko nta gihamya babiboneye ngo bumvaga ko bajya bitiza amafaranga yabo mu gukemura bimwe mu bibazo byabo cyangwa se bakayacuruza kubw’inyungu zabo bwite bizeye kuyasubizaho by’igihe gito.

Nsengimana Pierre Claver, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SACCO ya Ngamba, atangaza ko iki kibazo koko gihari cy’umukozi yita ko yakoze amanyanga agatwara amafaranga ya SACCO asaga ibihumbi 600 y’u Rwanda.

Nsengimana, atangaza ko ibi byagaragaye nyuma y’igenzura ryakozwe hakaza kugaragara ko amafaranga yabuze ndetse uwayatwaye ubwe akaza kubyiyemerera.

Nsengimana agira ati:” Uko bimeze, ikibazo cyo kirahari, uwabikoze ubwe twaramwegereye, arabyiyemerera ndetse adukorera inyandiko, adusaba imbabazi, avuga ko yigurije amafaranga ndetse aduha igihe azatwishyurira.

Uyu muyobozi w’inama y’ubutegetsi ya SACCO ya Ngamba, avuga ko nubwo bimeze bitya ngo ibyo uyu mukozi yavuze babona bidahagije, ngo haracyakorwa icukumburwa hakusanywa ibikenewe ndetse no kureba niba ibyo babonye aribyo byonyine.

Uyu mukozi uvugwaho gutwara aya mafaranga, amazina ye twirinze kuyatangaza muri iyi nkuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →