Kamonyi: Umurambo w’umugabo wakuwe mu cyuzi cy’amafi

Ahagana ku i saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata 2019 nibwo umurambo w’umugabo wasanzwe mu cyuzi cy’amafi cyiremye (kubera Nyabarongo) mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

Umurambo w’umugabo witwa Tuyisenge Pierre Claver wavutse mu 1988 akaba mwene Gahutu Martin na Mutesire Josepha ukomoka mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika niwo wasanzwe mu cyuzi.

Uyu murambo wakuwe muri iki cyuzi n’ubuyobozi bw’inzego zibanze ndetse n’iz’umutekano uhita woherezwa kubitaro bya Remera-Rukoma mu rwego rwo kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane intandaro y’uru rupfu.

Icyuzi.

Yaba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki ndetse na Umugiraneza Martha uyobora Rugalika babwiye intyoza.com ko icyaba cyateye urupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana ariko ko bakeka ko yiyahuye.

Nyakwigendera Tuyisenge asanzwe akora muri Salon yogosha muri Rugalika-Kigese. Yari afite umugore n’umwana. Mu gihe umurambo woherejwe gukorerwa isuzumwa, iperereza ku ntandaro y’uru rupfu ryo rirakomeje nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Theogene Munyaneza / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →