Kamonyi: Umurenge wa Mugina mu byumweru bibiri ukomeje guhiga indi yose

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Umurenge wa Mugina nturabona uwukura ku ntebe.

Mu Mpera z’icyumweru gishize cya Taliki ya 12 Kanama 2016, urutonde rw’uko imirenge ihagaze mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ruragaragaza umurenge wa Mugina nk’umurenge ukomeje guhiga indi muri iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante).

Ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri bikurikirana, umurenge wa Mugina ukomeje kwanikira indi mirenge igize aka karere. imwe mu mirenge, igaragaza imbaraga yashyize mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mukwivuza ariko kandi hakaba indi nayo imeze nkiyamaze kwiyakira mu myanya y’amanota ari munsi ya 50% mu cyumweru gishize.

Uko buri murenge uhagaze, abaturage bawo n'ubwitabire.
Uko buri murenge wari uhagaze mu bwitabire mubwisungane mu kwivuza mu cyumweru cya Taliki 5 Kanama 2016.

Mugihe mu cyumweru cya taliki ya 5 Kanama 2016, imirenge itatu muri 12 ariyo yari hejuru ya 50%  isigaye ikaba munsi ya 50%, kugeza ubu imwe mu mirenge yagaragaje impinduka mugukora ubukangurambaga kuko imirenge yikubye 2 ikaba itandatu muri 12 iri hejuru y’ikigero cya 50%.

Aha ni nyuma y'icyumweru kimwe gusa cya taliki ya 12 Kanama 2016.
Aha ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa cya taliki ya 12 Kanama 2016.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka kamonyi, yatangarije intyoza.com ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mubukangurambaga bw’iki gikorwa, avuga ko no murwego rwo kurushaho gukora no korohereza abaturage mugihe abakozi bamwe babonye ikiruhuko ngo bo ntacyo bagize.

Avuga ko bagiranye inama n’abayobozi b’imirenge bagasabwa gushyiramo imbaraga kuko ntacyo bakora mugihe umuturage yaba atabasha kubona uko yivuza abaye ahuye n’uburwayi, kuba Umurenge wa Mugina ariwo ukomeza kwanikira indi, Udahemuka yavuze ko ari ibisanzwe.

Udahemuka, ahamya ko imbaraga zashyizwe muri iki gikorwa, kuba mu nama y’umutekano yaguye barafashe umwanya wo kwicarira iki kibazo hamwe n’abo bireba, ahamya ko hari impinduka ziganisha aheza zizagaragara mu mirenge yose igize akarere ayobora muri Raporo itaha.

Muri iki cyumweru cyatangiye taliki ya 15 Kanama 2016, Nkuko Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka abihamya, hitezwe ko imibare ishobora kuzamuka ku bw’ubukangurambaga bwakozwe hamwe no kwigomwa kubayobozi bagakora ku munsi w’ikiruhuko bagira ngo bakire abaturage babafashe mu kubaha Serivise ijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →