Kamonyi: Umurenge wa Rukoma wahesheje ishema Akarere bashyikirizwa Inka y’Indashyikirwa

Si Akarere gusa kaheshejwe ishema n’urubyiruko rw’Inkomezabigwi z’Umurenge wa Rukoma rusoje urugeroro kuko babaye aba mbere ku rwego rw’Intara, baba aba Gatatu mu Gihugu. Bibukijwe ko ibikorwa byiza by’intangarugero bagezeho mu rwego rwo kubaka Igihugu bagomba no ku birinda. Babwirwa kandi ko“ Amaboko duha Igihugu iteka atagaruka ubusa”. Iri ni ijambo babwiwe na Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, abasaba kurisigarira.

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo witabiriye isozwa ku mugaragaro ry’Urugerero“ Inkomezabigwi“ icyiciro cya 9, aho Akarere ka Kamonyi kashyikirijwe Inka y’Indashyikirwa nk’Akarere kabaye aka Gatatu mu Gihugu hose, yababwiye ati“ Urugerero ni umuco waranze kandi twifuza ko uzakomeza kuranga Abanyarwanda. Urugerero mu Rwanda ni; Uburere, Umuco dukomora ku bakurambere bacu, aho rwatangiriye mu murage w’Abadaheranwa mu 1675 ku ngoma y’Umwami Rujugira”.

Guverineri Kayitesi Alice ati” Amaboko duha Igihugu iteka aratugarukira”.

Yabibukije ko mu rugerero basangamo umurage w’Ubumwe, Ishyaka, Uburere mboneragihugu byatozwaga Abanyarwanda bakibyiruka. Ko kandi ibi byatumye u Rwanda ruhinduka Igihugu cy’Indahangarwa, kitisukirwa kandi gihora gitsinda.

Yababwiye ko nta wavuga urugerero atavuze Intore kuko arizo zirugize, ko ari Intore idatorezwa gusiga ibyo yatojwe aho yatorejwe, ahubwo itorezwa gutumwa. Ko kandi Ubutumwa bw’Intore atari ubw’Igihe gito, ko ari ubw’Igihe cyose.

Buri Ntore ihagarariye Umurenge uko ari 12 igize Kamonyi, bashyikirijwe icyemezo cy’Ishimwe.

Guverineri Kayitesi Alice, yibukije ko mu mpanuro Umutoza w’Ikirenga, Perezida Kagame Paul yashyikirije Abanyarwanda kuwa 15 Gicurasi 2013, yagize ati” Urugerero ni ifumbire y’Ubwenge utarugiyeho aragwingira. Umurima utarimo ifumbire udafite n’Ubutaka bwiza uratera nti hagire icyera. Uwuteraho ibintu ibyo aribyo byose, icyagombaga kuza ari icyatsi kibisi kikaza ari umuhondo cyangwa Gitukura nta kirimo”.

Yongeye agira ati” Urubyiruko rutarezwe, rutahawe iyo fumbire nta musaruro uvamo, uramubona ukabona umuntu arahita, aragenda hanze, ukabona ni umuntu wuzuye ariko imbere muri we atuzuye, hari ibintu bibuze. Urugerero ni; Uburere dukwiriye guha abana bacu b’Abanyarwanda”.

Abitabiriye ibi birori bari mu Kiryamo cy’Inzovu.

Guverineri Kayitesi, yabibukije kandi ko Urugerero rukorwa hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda, aho rugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’Igihugu hadakoreshejwe amafaranga menshi, ibyo bikaba aribyo kwishimira.

Yababwiye ko kuba urubyiruko ruhurira hamwe mu bikorwa by’Ubwitange ku rugerero ari Uburere, Imitoreze ibaremamo kuba Abanyarwanda bifitiye icyizere, bakunda Umurimo, bashishikajwe no kwigira no kwihesha agaciro hamwe no gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by’Igihugu.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n’intore, bafashe ifoto y’urwibutso.

Ahereye ku bikorwa rwakoze birimo; Kubakira abatishoboye amazu, Ibikoni, Uturima tw’Igikoni, Gutunganya ibikorwa remezo birimo imihanda, Ibiraro, imiyoboro y’Amazi, ibyanya by’imyidagaduro, Gufasha muri Gahunda z’Uburezi, Kubungabunga Ibidukikije, Gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibitari iby’imbuto, Gutegura ubusitani ku nyubako za Leta, Guhanga Imihanda mishya no gusana isanzwe, Gukangurira Abaturarwanda gushaka ubumenyi bw’ikoranabuhanga no gutoza ubuhanzi butoza Ishyaka ry’U Rwanda, yagize ati “ Ntore muri aha, nagira ngo nsabe abo turi kumwe babashimire nanjye ndabashimiye”.

Ati“ Mbashimiye umuco w’Ubwitange mwagize, mwiyemeza gukora ibikorwa by’ingirakamaro ku muryango Nyarwanda”. Yakomeje abibutsa ko buri wese aharanira kuba urugero rwiza aho atuye, aho azajya kwiga kugira ngo azajye arangwa hose n’indangagaciro nziza yakuye muri uru rugerero.

Gitifu w’Umurenge wa Rukoma i Buboso, ashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe na Meya w’Akarere, Dr Nahayo Sylvere.

Yabasabye gufasha abandi kwirinda ibyaha bitandukanye harimo n’icyo guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye kugira umuhate wo gukomeza kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bajye bafasha bagenzi babo kuyumva no kuyasobanukirwa.

Avuga ku Inka y’Indashyikirwa bagabiwe yagize ati“ Iyi ngororano muhawe, iragaragaza ubwitange n’umurava mwagize nk’intore, uruhare rw’Ubuyobozi bwababaye hafi, ndetse n’ingufu z’Ababyeyi n’Abaturage bose b’Akarere bafashije Intore zari ku rugerero kugera ku ntego zari ziyemeje”.

Kimwe mu bikorwa bikomeye izi ntore zakoze ni ukubaka ibiro by’Umudugudu birimo n’irerero. Byatashywe n’ubuyobozi.

Yibukije kandi ko ari ngombwa kwibuka ko indangagaciro y’ubwitange ishamikiweho n’izindi ndangagaciro zitandukanye harimo; Ubumwe, Umutekano, Ubufatanye, Ubwuzuzanye, Kudahemuka, Igihango, Ubusabane, Gutabarana, Urukundo, Kugira Ishyaka, Ubutwari, Ubumuntu, Ubupfura, Ukuri, Kudatezuka, Gukorera Ubushake, Gushishikarira Umurimo, Gukorera ku Ntego, Gukora Umurimo unoze kandi ufite ireme, Kwiyubakamo Ubushobozi, Kugira Umuco wo Guhiganwa n’ibindi byose bigamije kubaka Umunyarwanda uhamye no kubaka u Rwanda rwifuzwa. Yabasabye ko izi Ndangagaciro buri wese azigira ize mu buzima bwe bwa buri munsi kandi agaharanira kuzitoza abakiri bato kugira ngo bazazibyirukane.

Yagize kandi ati“ Urugerero ni gahunda itangira ariko itagira umusozo”. Bivuze ko ibikorwa byiza bibaranga ari ibihoraho kandi hose”. Abibutsa ko aho intore iri hose iba iri ku rugerero, ikarangwa na za ndangagaciro zose. Yababwiye ko Urugerero rudasojwe ahubwo rukomeje, ati “ Si nshoje, ahubwo ntangije ikindi cyiciro cy’urugerero ruhoraho aho muzaba muri hose. Dukomeze duhamye umuco w’Ubutore ku rugerero wo Kwigira, kandi tuzirikana ko “ Amaboko duha Igihugu iteka aratugarukira”.

Abana bato baherewe amata muri iyi nyubako y’umudugudu irimo ishuri ryabo.

Guverineri Kayitesi Alice, nk’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8, yasabye utundi turere tugize intara ayoboye kwigira kuri Kamonyi nk’akarere kabaye Indashyikirwa kugira ngo umwaka utaha bose nk’Igihugu bazatere intambwe bakora neza kurusha uko bakoze mbere. Yashimiye buri wese uruhare yagize kugira ngo Inkomezabigwi ziheshe akarere Ishema, abasaba gukomeza iryo shyaka.

Abayobozi baha abana amata.

Ibiro by’Umudugudu wa Tunza birimo n’Irerero. Hari Igikoni, ubwiherero ndetse n’Akarima k’igikoni.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →