Kamonyi: Umurenge wa Runda ubaye impfura mu mirenge mu kwigurira Imodoka y’Isuku n’Umutekano

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda n’abaturage bawo, kuri uyu wa 13 Mata 2019 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Hilux RAD 610 Y yo gufasha mu Isuku n’umutekano yagejejwe I Runda. Uretse kuba abambere mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi, Runda inabaye iya mbere mu mirenge 101 igize intara y’Amajyepfo mu kugira imodoka ivuye mu bushobozi bw’Abaturage.

Nyuma y’umwaka n’amezi abiri ihuriro ry’Abanyerunda riteranye rikiyemeza kugura imodoka ishinzwe isuku n’Umutekano, ibyitwaga inzozi kuri bamwe byabaye impamo ubwo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Hilux RAD 610 Y yambukaga Nyabarongo yerekeza Kamonyi, yanditseho “ ISUKU- UMUTEKANO, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda”.

Umurenge wa Runda ni umwe mu mirenge 101 igize intara y’amajyepfo, niwo murenge wa mbere ku bufatanye n’abaturage bawo ubashije kugura imodoka yo gufasha mu isuku n’Umutekano nk’uko igitekerezo cy’abaturage bawo cyavugaga ku ikubitiro kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

Iyi modoka yaguzwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 20 nk’uko ubuyobozi bw’uyu Murenge bwabitangarije intyoza.com mu kiganiro kigufi bagiranye.

Umwe mu baturage waganiriye n’intyoza.com yavuze ko yahoraga yishyuza ubuyobozi ngo imodoka biguriye irihe? Kuza kwayo kuriwe ngo ni ibyishimo.

Ati “ Twagize igitekerezo cyo kugura imodoka ndetse twahoraga twishyuza ubuyobozi ngo Imodoka yacu yaheze hehe? Kuba ije rero ni byiza kandi birashimangira uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’ibimukorerwa. Twiteguye no gukora ibindi biri mu nyungu zacu nk’abaturage ndetse n’igihugu cyacu”.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko kugira ngo iki gikorwa gishoboke habayeho imbaraga z’abaturage bashyize hamwe n’ubuyobozi bakemera kwesa umuhigo bari bihaye wo kwigurira imodoka ishinzwe Isuku n’Umutekano.

Ati “ Ihuriro ry’Abanyerunda ryagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo bari bihaye nk’Abaturage b’uyu Murenge mu kwigurira imodoka. Bafatanyije n’umuyobozi mu Murenge n’utugari ndetse n’Imidugudu hakusanijwe ubushobozi tugera ku ntego twari twihaye”.

Mwizerwa, akomeza avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage nta kidashoboka. Avuga kandi ko haba kumanywa na nijoro iyi Modoka izafasha mu nshingano nyamukuru eshatu arizo; Umutekano, Isuku no guca akajagari mu myubakire n’ibindi, aho ibi ngo bisaba ikurikiranabikorwa rikomatanije kandi ryimbitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki avuga ko imodoka ifatwa nka kimwe mu bikoresho by’irondo, ko amafaranga agenewe irondo ry’umwuga nk’uko n’ubundi atangwa n’abaturage ngo ni nayo azakomeza gutunga imodoka mu mikorere n’imikoreshereze yayo.

Soma inkuru y’Igihe ihuriro ry’Abanyerunda ryateranaga n’impamvu nyamukuru bari bafite hano: http://www.intyoza.com/kamonyi-ihuriro-ryabanyerunda-ryakusanije-arenga-miliyoni-10-yo-kugura-imodoka-yisuku-nirondo/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umurenge wa Runda ubaye impfura mu mirenge mu kwigurira Imodoka y’Isuku n’Umutekano

  1. Jean Paul April 16, 2019 at 7:36 pm

    Umurenge wa Runda ufite abaturage basobanutse,bumva kandi biteguye gukora byinshi gusa basuzugurwa n`ubuyobozi bw`Akarere cyane (Niba mwibuka neza mwibuke inama yigeze kubera muri Chris abanyaRuyenzi byumwihariko bayitabiriye ariko bagatugurwa nuko ubuyobozi bwabishongoyeho gusa) kandi nakavuyo kose kaba muri Runda gaterwa n`Akarere (urugero imyubakire y`akajagari buri gihe abakozi b`akarere baba bayirinyuma).

    Iyi modoka uvuga ivuye mubufatanye bw`abaturage nabayobozi bo hasi babo, ejo uzaba ureba, bamwe mubakozi bakarere batangiye kuzana barumuna babo,banyirarume,basaza babo ngo nibo bagomba guhabwa akazi kubushoferi!!!! usange yagiye gupakira imyumbati , ubwatsi bw`amatungo nibindi Imodoka izahita yangirika ariko ntawabihagarika niko Kamonyi iteye.(Icyenewabo,ikimenyane ruswa,…)

    Gutera imbere kwimirenge yo muri Kamonyi ntibyoroshye mugihe Akarere gasa nkakatariho usibye kwibera mubucukuzi b`amabuye,imicanga,….. NDETSE NAMATIKU AFATA HEJURU YA 70% BYUMWANYA WABO, ibi bica intege abashaka gukorera abaturage

Comments are closed.