Kamonyi: Umuturage yarahunze bitewe n’ibyo yita ubugambanyi avugamo umukozi wa RMB

Umuturage witwa Mugemana Jean de Dieu, abarizwa mu karere ka Kamonyi nk’ ushakisha ubuzima binyuze mu bucukuzi bw’amabuye yubakishwa, akaba kandi yarasabye ibyangombwa by’umucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho agitegereje igisubizo. Uyu muturage, avuga ko afite ubwoba bwo kugirirwa nabi, ko ubu yafashe icyemezo cyo guhunga iwe ndetse n’akarere bitewe n’ubugambanyi avuga ko bwihishwe inyuma n’umukozi w’ikigo cya Rwanda Mining Boad( RMB ) ukorera mu karere witwa Nsekanabo Emmanuel afatanije na bamwe mu bacukuzi ngo bashaka kumwambura ikirombe no kwitambika ngo atabona ibyangombwa yasabye.

Ibi bibaye nyuma y’ifatwa ry’abantu 10 b’abacukuzi b’amabuye y’agaciro baherutse gufatwa na Polisi mu Murenge wa Rukoma bari mu nama, aho Polisi yatangaje ko bakoze inama itemewe, ko kandi bakora ubucukuzi bunyuranije n’amategeko ndetse ngo bakaba babushoramo abana.

Mugemana, avuga ko uyu mukozi Nsekanabo ariwe wari inyuma y’iyi nama yabaye, ko ndetse abari bayirimo bigaga uko batambamira ibyangombwa yasabye ngo bajye bakorera mu kirombe cye nta nkomyi, ariko kandi ngo banashake uko banoza imikoranire yabo n’uyu mukozi ajye abafasha.

Gusa ngo nyuma yo gufata aba bantu 10, hahise hacurwa umugambi w’ikinyoma cyo kubamugerekaho ngo bavuge ko bari abakozi be mu kirombe atarabonera ibyangombwa, hagamijwe kugira ngo babangamire ubusabe bwe bwo guhabwa icyangombwa n’ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB. Ibi kandi ngo byakozwe mu kiswe kumwihimuraho bavuga ko ari we waba warabatanze bagafatwa. Ahamya ko ibyo bari kumukorera bigamije kumugirira nabi, birimo no kumufatisha agafungwa bityo ntabe agikoze, bakigarurira ikirombe yasabye.

Mugemana, avuga ko intandaro yo kutumvikana na Nsekanabo nk’umukozi wa RMB ukorera Kamonyi ishingiye kubyo batabashije kumvikanaho mu bihe bishize, ngo yashakaga ko ajya akora ubucukuzi akamusorera menshi. Avuga ko byatangiye agira amafaranga amuha ariko nyuma akaza kubona ko nta nyungu abivamo ari naho kutumvikana byatangiriye, ahitamo kugana inzira yo gushaka ibyangombwa muri RMB kugira ngo abashe gukora yujuje ibisabwa.

Mugemana, avuga kandi ko atari ubwa mbere bashaka kumushyirishamo ngo kuko hari n’igihe ikirombe cyahitanye umuturage, hanyuma bashaka umugore wa Nyakwigendera bagambana ko aza kuvuga ko yari umukozi we, ko ngo bamuha amafaranga, nyamara ibyo ngo babikoze birengagije ko hari uwamukoreshaga bazi neza. ( ibi turacyabikusanya nabyo). Ibi avuga ko byari mu mugambi wari hagati y’uyu mukozi n’abandi bantu tutavuga amazina yabo kuko hari byinshi tugicukumbura kuribo kandi bakaba bataraduha umwanya ngo tuvugane.

Uyu mukozi w’Ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB, yabwiye intyoza.com ko ibivugwa na Mugemana atari ukuri. Mu butumwa bwe, yagize ati“ Imyaka ibiri maze Kamonyi nta muntu numwe urambona muri ibyo, kuba ndwanya abahebyi urumva ko batanyishimira, ubaze abacukuzi bose ba Kamonyi ufitiye nomero sinjya ninjira muri izo Business rwose nkora akazi ka RMB only (gusa).

Amakuru agera ku intyoza.com harimo n’ayo tutarafatisha neza tugicukumbura, agaragaza ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ubugambanyi n’ubugome bufite ababushyigikira cyane mu babukora batagira ibyangombwa, ariko n’ababifite hari abagira ibyo basabwa nk’ikiguzi kugira ngo barebwe neza, hato mu magenzura akorwa batangirwe raporo nziza kuko akenshi usanga hari byinshi biba bituzuye mubyo basabwa mu bucukuzi cyangwa se bangiza ibidukikije n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →