Kamonyi: Umuyobozi watanze amakuru k’ukekwaho gufata ku ngufu ari mu gihome undi yigaramiye

Ntirenganya Uzziel, Umuyobozi ushinzwe Amakuru ku rwego rw, Umudugudu wa Gasiza, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Kayumbu, bikekwa ko yatezwe urumogi n’umugabo ukora ubumotari ukekwaho gufata umugore ku ngufu ubu widegembya. Gushaka gufasha uwahohotewe ngo arenganurwe ngo nibyo ntandaro ya byose.

Mu kumva iki kibazo, umunyamakuru w’intyoza.com yagiye mu Mudugudu wa Gasiza, aho benshi mu baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge bavuga ko uyu Ntirenganya nubwo ntawe ureba mu mutima w’undi ariko bakeka ko yatezwe urumogi cyane ko ngo ukekwaho gufata ku ngufu yigeze yigamba ko ibyo amukoreye azafungwa nawe yamubanjirije.

Umwe mu baturage yabwiye intyoza.com ati“ Uziyeli ni umuyobozi w’inyangamugayo twagiraga hano ndetse yahoraga arwanya akarengane akanabangamira abacuruza n’abanywa urumogi ku buryo hari n’ubwo bamuteye ibuye mu mutwe barawusatura amara igihe yivuza. Yaragambaniwe kuko bamuketse ho gufasha umugore wahohotewe dore ko yanamufashije gukora Raporo y’ibyamubayeho”.

Undi yagize ati” Bikimara kumenyekana, uyu mugabo (ukekwaho gufata ku ngufu) yaravuze ati“ Yantanga yagira mbere y’uko nzinjira mu buyobozi bakamfunga nzagenda musangamo”.

Akomeza avuga ko urumogi bamushinja ngo kubera bafite inzu bapimiramo ikigage (umugore) bakagira n’icyokezo cy’inyama uyu Uziyeli ariwe uba ukiriho, bahengereye barangaye barushyira (urumogi) mu Ngoma yabyaye bahamagara polisi ku buryo yaje ihitira aho bayirangiye nta gusaka. Akibaza uburyo ububiko bw’urumogi nk’ikiyobyabwenge kizwi na bose kinahanwa bikomeye buba ahazwi na bose.

Nkurunziza Agusitini, Umukuru w’Umudugudu wa Gasiza avuga ko ibivugwa ko Uziyeli yaba acuruza urumogi ari ibihimbano. Ahamya ko ukekwa gufata ku ngufu umugore yanamwandikiye ubutumwa bugufi amubwira ko “Amuraburije”, avuga kandi ko mu kwinjira munzu ahapimirwa ikigage n’umugore wa uziyeli mu gihe we yari ku cyokezo hinjiye abagabo babiri bari kumwe n’ukekwa ari naho bahera bavuga ko nta kindi cyari kibajyanye kitari ukumutega urumogi.

Avuga kandi ko igihe bamaranye n’abaturage ubwabo bamutangira ubuhamya kuko ari umwe mubarwanya kenshi icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse  ababikoresha bakaba barigeze kubimuziza.

Sam Majyambere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yatunguwe no kumva uyu Muyobozi ku rwego rw’Umudugudu afungiwe urumogi ngo kuko ari umwe mubizerwa agira nubwo ntawe ureba mu mutima w’undi. Ahamya kandi ko ari umuyobozi wanga amafuti ku buryo banabimwangira.

Akomeza ati“ Mu by’ukuri tumufite nk’umuntu w’inyangamugayo, ntabwo ari mu bantu twakekaho ibyo bintu kandi nkurikije ibisobanuro nahawe n’abaturage n’ibyo we yampaye ubona ko nyine hashobora kuba harimo ikibazo ariko ubwo byose twabihariye ubugenzacyaha”.

Umugore ukekwaho ko yafashwe ku ngufu aba mu mujyi wa Kigali. Yabwiye intyoza.com ko uwamufashe ku ngufu yamuciriyeho umwenda w’imbere ( Mucikopa) akanamutwara amafaranga asaga ibihumbi 140 dore ko ari n’umucuruzi.

Yabwiye kandi umunyamakuru ko yitabaje urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira ari nayo ishinzwe Kayumbu ndetse akajya ku biro bikuru bya RIB I Kigali inshuro ebyiri ariko ngo kuva ibi byamubaho Tariki 24 Nyakanga 2019 uretse imiti yahawe nayo ngo imuca intege uwamuhohoteye yumva ko yidegembya nawe ubwe akibaza uko bizamera.

Nubwo kubona ukekwa bitari byoroshye kuko yari aho yashakirwaga ariko yaba we ndetse n’abaturage nti hagire uvuga ushakwa ngo arihe, umunyamakuru yageze aho aza ku mubona nabwo agarutse nyuma y’uko hari umuturage wamurangiye amusanze muri metero zisaga 100 uvuye aho yari amusize, aramumushushanyiriza kugera no kumyenda yambaye, hanyuma asubirayo amuhamagara mu mazina ye.

Uyu mugabo, mu kuvugana n’umunyamakuru yamubwiye ko ibyo akekwaho kandi yarezwe n’umugore uvuga ko yamufashe ku ngufu ari ibinyoma gusa. Abajijwe impamvu akeka yo kumubeshyera yagize ati“ Njyewe ntekereza ko ahari ari ayo masaha yahageze (mu rugo aho yajyaga hari hafi saa saba z’ijoro) yakerewe bamubaza icyamutindije akidefanda avuga ngo umumotari wanzanye yantindije ankorera ibyamfura mbi. Nuko ariko ntabyo nzi, ntabyo nzi!”. Kubivugwa ko yateze umuyobozi mu Mudugudu urumogi avuga ko byose atabizi.

Mbabazi Modeste, umuvugizi w’ubugenzacyaha yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mugore kiri mu bugenzacyaha, ko cyakiriwe ndetse akabazwa hamwe n’umutangabuhamya umwe yatanze nyuma bagahita binjira mu makonji. Ibyo kuba ukekwaho guhohotera atarafatwa ngo afungwe ngo ntabwo bivuze ko yidegembya kuko ihame atari ugufunga, ko ari uko ukekwa akurikiranwa ari hanze.

Ati” Wumve yuko Principe (ihame) atari ugufunga. Principe ni uko abantu bakurikiranwa bari hanze. Icyerekeranye no gufunga ni ubushishozi bw’umugenzacyaha nabwo abona ko ariyo Option ya nyuma (ariyo nzira cyangwa amahitamo)”.

Bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com bahamya ko uyu mugabo (ukekwa ho gufata ku ngufu) basanzwe bamuziho imyitwarire itari myiza ndetse ko ngo yanataye urugo rwe rutari kure y’isantere y’ubucuruzi ya Karambo abamo. Banavuga ko gufata ku ngufu n’indi myitwarire itaboneye nubwo abihakana ko ngo atari ubwa mbere bimuvugwaho kuko hari n’abo yagiye abikorera ariko bagahitamo guceceka ngo batiha rubanda cyangwa bakisenyera. Benshi mu bagore muri aka gace bavuga ko ntawe ushobora kumutega amuzi mu masaha akuze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →