Kamonyi: Urubyiruko rwa SEVOTA rwasabwe kuba nk’itara rimurika amanywa n’ijoro muri rugenzi rwarwo

Ni ubutumwa urubyiruko rw’abasore n’inkumi 94 ba SEVOTA bahawe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’iminsi itatu y’itorero bahurijwemo. Ni urubyiruko rudahuje amateka imiryango yabo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe bakomoka kuri ba Nyina baturuka mu miryango y’abarokotse Jenoside, mu gihe ba Se atariko bimeze. Basabwe kuba urugero rwiza mu bandi, gukunda Igihugu no kukirwanira ishyaka, kuba nkore neza bandebereho, haba aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi waje gusoza iri torero, yasabye uru rubyiruko uko ari 94 kudapfusha ubusa amahirwe nk’aya bahawe yo kuba hamwe bakiga ibyabafasha mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Yabasabye kugaragaza impinduka aho batuye, aho bagenda n’aho bakorera, abababona bakabigiraho ibyiza.

Meya Tuyizere asaba urubyiruko kuba urugero rwiza hose.

Yabibukije ko ari imbaraga z’Igihugu kandi zubaka, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabashyize imbere, bakagira imibereho myiza, bagateza imiryango yabo imbere bihereyeho. Yabasabye ati“ Nutekereza, utekereze nk’Umunyarwanda, nukora ukore nk’Umunyarwanda, nurota urote nk’umunyarwanda. Mube nk’itara bacanye rimurika amanywa n’ijoro, mu murikira bagenzi banyu”.

Mukasarasi Godeliva, azwi cyane ku kazina ka Mama Mukuru akaba ariwe washinze umuryango SEVOTA (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto-promotion), umuryango w’Ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’abapfakazi n’impfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere, avuga ko itorero nk’iri ryahereye ku babyeyi b’aba bana badahuje amateka ya Jenoside.

Mukasarasi Godeliva, bakunze kwita Mama Mukuru.

Bitewe n’amakimbirane yakunze kuranga imiryango bakomokamo, aho ngo ababyeyi b’abagabo akenshi wasangaga aribo ba nyirabayazaba, abana ugasanga babuze uruhande babamo, umuryango SEVOTA wahisemo guhugura ba Se na ba Nyina ku ikubitiro, hanyuma hakurikiraho urubyiruko, umwana mu kuru muri urwo rugo kugira ngo abe umutoza w’abandi, hagamijwe kugira umuryango uharanira iterambere n’ineza ya bose. Ashimangira ko nka SEVOTA baharanira gufasha akarere mu kubaka ingo z’amahoro, ingo zifite icyerecyezo cy’ejo heza, agasaba uru rubyiruko kuba intumwa nziza no kudapfusha ubusa amasomo bahawe.

Uko ari 94, mu masomo bahawe muri iyi minsi itatu, ashingiye ahanini ku kwiyubaka ubwabo, kubaka Igihugu, kugikunda no kugikorera. Bigishijwe kandi kuri Gahunda ya Ndumunyarwanda, Ubumwe n’Ubwiyunge, Gukemura amakimbirane, Gukumira no kwirinda ihohoterwa mu buryo bwose, Indangagaciro zikwiye kubaranga, Gukora bakiteza imbere n’ibindi.

Urubyiruko mu cyumba cy’inama cy’ishuri rya ESB Kamonyi.

Kwizera Jean Claude, umwe mu bitabiriye iri torero avuga ko mubyo yize ndetse akabasha gusobanukirwa harimo; Gahunda ya Ndumunyarwanda, Gukunda Igihugu, Ibikorwa bakora nk’urubyiruko mu kwiteza imbere, Gukorera hamwe no Kwizigama, kurwanya imirire mibi, kugira isuku aho baba, kurwanya inda ziterwa abanyavu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’irindi ryo mu buryo bwose, kurwanya ibyaha bitandukanye mu muryango nyarwanda n’ibindi. Ashimangira kandi ko amasomo bahawe azayabyaza umusaruro akiteza imbere, akabera abandi urugero.

Niyomuhuza Joseline, umwe muri aba 94 bahuguwe ashima umuryango SEVOTA kuba warabatekerejeho nk’urubyiruko, bagahurizwa hamwe hagamijwe kubafasha kwiyubaka no kubaka Igihugu gishingiye ku muryango muzima. Avuga ko mu byamunyuze harimo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, inyigisho zo Gukunda Igihugu no kukirinda, Gukumira no kurwanya ibyaha, imyitwarire mbonera mu rubyiruko, kugira amagara mazima, Guharanira kugira umuryango ntangarugero aho kurangwa n’amakimbirane awudindiza mu kwiteza imbere n’ibindi. Ahamya ko nk’urubyiruko bashyize hamwe bashobora guhindura byinshi mu rubyiruko, bakiteza imbere, bakubaka icyizere cy’ejo heza muri bo ubwabo no muri bagenzi babo.

Urubyiruko rwahawe ibitabo bikubiyemo amasomo azarufasha kwihugura no kwigisha abandi.

Mu gusoza amasomo, uko baturutse mu mirenge 12 ibize akarere ka kamonyi, abahagarariye amatsinda buri umwe yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 byo kumufasha gutangira umushinga wo kwiteza imbere, bahawe kandi ibitabo birimo inyigisho zizabafasha kwihugura no kwigisha bagenzi babo. Ababyeyi babo nabo babanje guhugurwa bahawe ibihumbi 100 nk’igishoro baheraho biteza imbere.

Urubyiruko rwahawe impamba y’ibihumbi 60 nk’igishoro cyo gutangiza umushinga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →