Kamonyi: Yaketse ko DASSO amusambanyiriza umugore aramufatisha bafunzwe bose impuhwe ziraza

Atuye mu Murenge wa Kayenzi akaba ari umumotari ariko akanagira butiki acuruzizamo ibintu binyuranye. Yaketse ko DASSO amusambanyiriza umugore yitabaza urwego rw’ubugenzacyaha(RIB-kayenzi) ndetse ajyana n’ibimenyetso yari afite, abwiwe ko DASSO n’umugore bafungwa bose impuwe ziraza.

Umugabo ukora akazi ko gutwara abantu kuri Moto ariko akaba anafite butiki ikorerwamo n’umugore we mu Murenge wa Kayenzi, yaketse ko umwe mu ba DASSO muri uyu murenge amusambanyiriza umugore, yitabaza urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, akeka ko hafungwa DASSO gusa.

Ubwo uyu DASSO yafatwaga ndetse agafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, ntabwo yafunzwe wenyine. Umugore w’uyu mugabo ukekanwa nawe gusambana yarafashwe arafungwa. Ibintu umugabo atari yiteze.

Impuhwe zaraje ubwo umugabo yabwirwaga ko n’umugore we afungwa

Kuri uyu wakabiri tariki 8 Mutarama 2019 ahagana nyuma ya saa sita nibwo DASSO n’umugore barekuwe barataha. Uyu mugabo intyoza.com twirinze gutangaza amazina ye kimwe n’abavugwa mu nkuru bose, yabwiye umunyamakuru ko atari kwihanganira ko umugore we afungwa.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ugufungurwa kwabo yagizemo uruhare atabitewe n’uko yabonaga umugore we agiye gukomeza afunze kandi atariko yabikekaga, yagize ati” Ari nkawe wakwifuza ko umugore wakubyariye bamufunga bakamukatira, urumva byakunyura”!?

Nyuma y’ibi byabaye, uyu mugabo avuga ko ashaka guhura n’uyu mu DASSO bakicara, bakaganira bagakemura utu tubazo ndetse bakaba inshuti zishobora no kugirana inama nk’abantu b’abagabo.

Ubwo yabazwaga niba bakomeje ubucuti akaza mu rugo rwe ku musura yaba ahari cyangwa se adahari nta kangononwa yagira, yagize ati” Ibyo aribyo byose nanjye ndi umugabo, nkuko nshobora kujya ahandi bakabinkekaho,  nk’uko na DASSO nawe ashobora kujya ahandi bakabimukekaho, icyatumye njyewe nshyira umupira hasi( atuza) nkifuza kuganira nabo, ndetse nkabagira inshuti z’umwihariko, ubwo ndatekereza nawe icyo ngicyo ntabwo yagikora, buriya iyo ibintu bigeze hariya hari umwanzuro umuntu ahita yifatira.”

Bimwe mubyatumye uyu mugabo akeka ko DASSO amusambanyiriza umugore ndetse akiyemeza kumujyana mu bugenzacyaha, ngo ni bimwe mu bimenyetso yari afite ndetse n’ibyo yabwirwaga n’ababonye uyu DASSO n’umugore, avuga kandi ko hari n’imyitwarire yatumaga agira ibyo akeka kugeza n’ubwo yigeze kwitabaza ubuyobozi.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko ku bw’impuhwe umugabo yagize kubera umugore we byatumye atakamba abari bafunzwe bararekurwa, gusa na none ngo bose  bakaba badahakana bimwe mubyo babazwaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Yaketse ko DASSO amusambanyiriza umugore aramufatisha bafunzwe bose impuhwe ziraza

  1. gasigwa ernest January 8, 2019 at 8:28 pm

    ubwose uwo mukozi Wa RIB yariyabafungiye ikinimba nyacyaha yabonaga bakoze ?!!!!wenda yarikubagira inama iyabona ntacyaha bakoze cy akabagira inama,ikindi yarigukora yari gufata uWo mû dasso akamujyana mukigo ngorora muco yamaramo igihe giteganyijwe akavayo kuko yataye umuco

Comments are closed.