Kamonyi: yapfuye aguye mu kirombe aho yacukuraga amabuye

 

Umugabo witwa Munyarukundo Joseph w’imyaka 36 yagwiriwe n’ikibuye mu kirombe ahita apfa.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 20 Gashyantare 2016, umugabo witwa Munyarukundo Joseph wavutse 1980, mwene Kayibanda Jean Marie Vianney na Mukakavange Virginie, ubwo yari mu kirombe acukura amabuye, ikibuye kinini cyamugwiriye ahita apfa.

Ntivuguruzwa Noel, umukuru w’umudugudu wa Nyagatare urimo iki kirombe, aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com, yatangaje ko uyu nyakwigendera yazindutse ajya mu gucukura amabuye mu kirombe hanyuma ngo ikibuye kinini kikamanuka kikamugwira agahita apfa.

Umulisa Lea umuyobozi w’akagari ka Gihara, yatangarije intyoza.com ko ari ubwambere iki kirombe kiguyemo umuntu, agasaba kandi abacukura kwitwararika ariko bakirinda cyane kujya gucukura mugihe imvura yaguye.

Lea asaba kandi abacukura amabuye kwirinda kujya mu birombe bimaze kugira imyobo miremire, agasaba kandi ko abacukura bagomba kugira ubwishingizi dore ko nyakwigendera ngo nta bwishingizi yagiraga.

Nyakwigendera Joseph, avuka mu mudugudu wa Nyagatare, akagari ka Gihara umurenge wa Runda, akarere ka kamonyi akaba asize umugore n’abana batatu, ikirombe yacukuragamo amabuye ngo ni icy’uwitwa Bizimana Jean Chrysostom.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →