Kamonyi: Yatwitse inzu irakongoka nyuma yo kumva umugabo we n’inshoreke bamutuka kuri Terefone

Hari kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 ahagana ku I saa tatu n’iminota 20 mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi ubwo umugore witwa Mujawamariya Agnes yumvaga umugabo we Ngarukiyintwari Damien ahamagaye inshoreke ye kuri terefone bakamutuka. Bivugwa ko yafashwe n’uburakari niko gufata ikibiriti atwika inzu batuyemo irakongoka, hangirika byinshi.

Mujawamariya Agnes (watwitse inzu), ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Ngarukiyintwari Damien w’imyaka 51 y’amavuko. Inzu yatwitswe igakongoka n’ibiyirimo bigashya byose yari ifatanye n’izindi nzu z’ubucuruzi.

Moto yahiye irakongoka.

Imvano y’uyu mujinya watumye Mujawamariya atwika inzu ngo ni amakimbirane anashingiye ku mitungo no gucana inyuma, aho ndetse uyu mugabo we yazindutse ahamagara inshoreke ye kuri terefone, batuka uyu mugore w’isezerano batazi ko abumva kuko bashyize terefone mu ijwi riranguruye( haut parleur ).

Mu kumva uko umugabo we yavuganaga n’iyi nshoreke bamutuka, bavuga ngo iyo nshoreke niyo nziza, ngo uw’isezerano ntacyo amaze, ngo dore ngako karaje…, ibyo ngo nibyo bishobora kuba byamukozeho, afata ikibiriti atwika inzu ndetse ahita agira ihungabana cyangwa se ihahamuka, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Mu gihe yafataga ikibiriti agatwika inzu, yafashe Matola ayirambika kuri Moto arakongeza, inkongi yaduka ubwo. Mu byangirikiye muri iyi nzu harimo; Moto ifite agaciro k’ibihumbi 600 y’u Rwanda, Matola 2 zifite agaciro k’ibihumbi 80 by’u Rwanda, Igisenge cy’inzu nacyo gifite agaciro nka k’ibihumbi 300 by’u Rwanda cyakongotse ndetse n’imyenda yarimo ifite agaciro kagera mu bihumbi 60 y’Amanyarwanda.

Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko uyu muryango wari usanganwe amakimbirane, ko ndetse umugabo yari yarabyaye abana hanze.

Avuga kandi ko mu gihe uyu mugore w’inshoreke yavuganaga n’umugabo batazi ko uw’isezerano yumva, hari ibyo yamusabaga maze umugabo amubwiye ko ntabyo afite niko gutangira batuka uyu mugore w’isezerano.

Gitifu Kubwimana, avuga ko icyo basaba abaturage muri rusange ari ukujya bagaragaza ibibazo hakiri kare, bakegera ubuyobozi bukabagira inama hagashakwa igisubizo cy’ikibazo bitari byagera ubwo haba amakimbirane akururira bamwe mu byago bishobora no kuzamo urupfu n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →