Kamonyi/Gerayo Amahoro: Polisi yakanguriye abashoferi b’amakamyo kwitwararika mu muhanda

Mu bukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwahawe insanganyamatsiko ya “Gerayo Amahoro”, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ahazwi nka Bishenyi yaganirije abashoferi b’amakamyo ibasaba ubufatanye mu bukangurambaga bugamije kubungabunga umutekano w’abagenda n’abakoresha umuhanda. Ni igikorwa kitagize uwo giheza mu batambukaga n’abari hafi.

Rafiki Mwizerwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, atangiza ibiganiro ku bukangurambaga bwa ” Gerayo Amahoro”, yibukije abashoferi ko umutekano wo mu muhanda bakwiye kuwugiramo uruhare, bagaharanira kugera iyo berekeza amahoro. Yabasabye kandi ubufatanye mu guca ikibazo cy’abanyamagare bakunze kugenda bafashe ku makamyo aho akenshi baba ba nyirabayazana b’impanuka.

Gitifu Mwizerwa Rafiki / Runda

Yagize kandi ati ” Birasaba ubukangurambaga bwa twese, wowe mushoferi utwaye ikamyo ugashishoza ko nta munyonzi ufasheho byaba ngombwa ugahagarara ukamubwira akarekura. Hari n’abatabikora bakagira uburyo batwara bagamije guhungabanya ufashe ku modoka kandi nyamara uwo agize ikibazo nawe ntabwo urenga aho. Turifuza ko uvuye murugo agiye guhaha ahasubira amahoro”.

CIP Batoni asobanurira umushoferi wari ubajije ikibazo.

CIP Batoni L, Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Kamonyi yasabye abatwara amakamyo kwitwarika ku mutekano wo mu muhanda, bagakora bazirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ari ingenzi ku gihugu. Yabasabye kujya bazirikana ko kuruhuka ari ingenzi mu kwirinda impanuka kuko hari abatwarwa n’umunaniro igitotsi kikabafata bagakora cyangwa bagateza impanuka.

Yagize ati” Gukora utaruhuka si byiza. Ni mukore ariko mugire agahe ko kuruhuka kuko hari ubwo mufatwa n’ibitotsi bikabaviramo guteza impanuka. Ni mugire iyi nsanganyamatsiko iyanyu kdi muyisangize bagenzi banyu mwese mugire muti ” Gerayo Amahoro”. Yabibukije ko ibyo bakora batabigeraho mu gihe badaharaniye kugera iyo bajya amahoro.

CIP Mutambuka ushinzwe ibikorwa bya Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Kamonyi aganiriza abashoferi.

CIP Mutambuka uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda mu Karere ka Kamonyi yasabye abatwara amakamyo by’umwihariko abatwara azwi ku izina rya HOHO, bakunda gukoresha umuhanda w’itaka uva Rugobagoba werekeza Mukunguri bajya gukura imicanga ko bakwibuka ko umuhanda atari uwabo bonyine. Yasabye kandi abatwara amakamyo muri rusange ko mu gihe yumvise imodoka itangiye kugira ikibazo atakagombye guhatiriza, ko yashyira kuruhande igakorwa hanyuma agakomeza urugendo aho gutegereza kurwana nayo atakiyigaruye. Yabasabye no kujya biyambaza Polisi ikabafasha hakiri kare kubyo babona batumva neza cyangwa se bibagoye.

CPI Karekezi Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo witabiriye iki gikorwa yasabye by’umwihariko abashoferi kuzirikana ababura ubuzima bwabo bitewe n’impanuka zo mu Muhanda kimwe n’ibihangirikira. Yabibukije ko umwaka ushize wa 2018 impanuka zahitanye abantu 400. Yabasabye kwisubiraho ari nako bakangurira abandi kugira uruhare mu kwirinda umutekano wo mu muhanda.

Abashoferi, Polisi, inzego z’ubuyobozi n’abaturage bitabiriye iki gikorwa biyemeje gutahiriza umugozi umwe.

Yagize kandi ati” Impanuka birashoboka ko tuzigabanya ndetse no kuzirinda twese dufatanije. Buri wese iki kibazo akigize icye impanuka mu muhanda zakumirwa. Murasabwa kugira ubwitonzi mu muhanda mugaharanira kugera iyo mujya amahoro”.

Abashoferi batandukanye bashimye iki gikorwa baniyemeza kugeza ubutumwa kubandi:

Hakizimana Jacques yabwiye intyoza.com ati ” Iyi gahunda turayishimiye cyane kuko batugiriye inama y’uburyo tugomba kugenda mu muhanda no gufatanya kugira ngo abawukoresha twese tworoherwe kandi tugere amahoro aho tujya. Ubu butumwa si ubwacu gusa ahubwo turabuha n’abandi ariko cyane twishimiye ko nk’abanyonzi bari hano ari nabo kenshi baduteza ibibazo bumvise nubwo batwijeje ko bazabashakira igihe cyabo cyihariye. Tugiye gufataya twese kandi birashoboka ko impanuka tuzirinda”.

Emmanuel John Mwepera, umushoferi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya avuga ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda ikora cyo guhugura abakoresha umuhanda hagamijwe gukumira no kwirinda impanuka.

Yagize kandi ati” Tugomba kugira ubwitonzi mu muhanda. Ibi nk’abashoferi ni byiza kuko bitwibutsa inshingano zacu mu kurwanya ibiteza umutekano muke mu muhanda. Abakoresha umuhanda bakwiye kuwutinya no gusobanukirwa uburyo bwo kuwukoresha”.

Hadji NSeguye yiyemeje kuba intumwa nziza mu guharanira umutekano wo mu muhanda.

Hadji Isaa NSeguye, umushoferi ukomoka y’Uganda yagize ati ” Ubutumwa duhawe si ubwacu gusa, ni n’ubw’abanyonzi b’amagare, abana ndetse n’abandi bose bakoresha umuhanda bari hano bumva. Bumvise ibibazo biva mu gufata ku modoka no kuzipanda zigenda. Natwe twabwiwe kugenda gahoro no kwitwararika ku bimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda tugamije kurinda ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Ubutumwa njye nabwumvise kandi ndabushyitsa no kuri bagenzi banjye mbabwire, uwumvise nawe abwire mugenziwe bityo twese tubugire ubwacu.

“Gerayo Amahoro” ni gahunda y’ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 ku mutekano wo mu muhanda ( National Road Safety Campaign), yatangijwe na  Polisi y’u Rwanda mu gihugu hose kuva tariki 13 Gicurasi 2019. Muri ibi byumweru hazaba higishwa mu buryo no mu byiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda uko bakwiye kwitwara bagamije gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibangamira umutekano wawo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →