Kamonyi/Musambira: Bamaze amezi asaga atatu batakamba ngo bakizwe imodoka batazi ibyayo

Bamwe mu baturage bo mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira bavuga ko bahangayikishijwe n’ikimodoka cy’igikamyo kimaze igihe kirenga amezi 3 giparitse cyarafunze inzira. Bavuga ko batakambiye ubuyobozi ariko bukaba bwarabimye amatwi.

Bamwe muri aba baturage babwiye intyoza.com kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019 ko ikimodoka cy’igikamyo batazi nyiracyo kimaze amezi menshi cyarafunze inzira iri impande y’umuhanda wa Kaburimbo. Bahuriza ku kuvuga ko babangamiwe kugeza n’ubwo ngo batakambiye kenshi ubuyobozi ariko bukicecekera.

Ahari hateye ibyatsi niho hasigaye haraciwe inzira.

Umwe muri bo ati ” Iki kimodoka kimaze igihe hano. Cyafunze amayira kuko aho kiri hatunganijwe ngo nk’abanyamaguru tuhakoreshe ndetse n’abanyamagare, none reba na biriya byatsi bikikije umuhanda ntabigihari kuko niho hagizwe inzira. Twabwiye ubuyobozi kenshi ariko bwatwimye amatwi kuko ntacyo burakora”.

Undi ati ” Kirabangamye cyane kuko n’aho kiri gikingirije abikorera ibikorwa byabo kandi kikaba no mu nzira, abatuye n’abakorera hano bakoresha. Ntabwo tuzi impamvu kidakurwaho kuko niba nyiracyo atazwi cyangwa se yarabuze Polisi yakagitwaye aho ishyira ibindi bimodoka byose ariko ikakidukiza kuko turabangamiwe”.

Providence Mpozenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira yahamirije intyoza.com ko iki kimodoka koko kibangamiye abaturage kuko cyafunze inzira yabo. Gusa avuga ko nk’ubuyobozi batanze raporo bakaba bagitegereje icyakorwa.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko ikibazo cy’iki kimodoka kibangamiye abaturage inzego zitandukanye mukarere zirimo na Polisi ziyazi, ko kandi izi nzego zagiye zizeza ko ngo bagiye gukuraho iyi kamyo ariko aho byaheze hibazwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →