Kamonyi/Musambira: Barishimira ko bakijijwe imodoka yari ibabangamiye

Bamwe mu baturage bo mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira bavuga ko bashimishijwe no kuba muri iki gitondo cyo kuwa 7 Gicurasi 2019 bakuriweho imodoka y’ikamyo yari imaze amezi asaga 3 yarabafungiye amayira.

Amezi asaga atatu yari yihiritse abaturage bataka ko babangamiwe n’ikamyo yashyizwe mu nzira bacagamo impande ya kaburimbo mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira. Iyi kamyo bavugaga ko batazi ibyabo bavuga ko bishimiye kuba yakuweho ndetse bagashimira itangazamakuru ryagize uruhare mu kubavuganira.

Umwe muribo ati” Twamaze amezi asaga atatu dutakira ubuyobozi ngo budukize ikamyo yari itubangamiye kuko yashyizwe mu nzira tunyuramo ndetse ikabangamira n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi aho yari iparitse. Twategereje igihe byaranze ariko ubwo twabonaga ikimodoka kije kuyiterura byadushimishije. Gusa na none turashima umunyamakuru waje akadukorera ubuvugizi kuko byari byaradushobeye”.

Soma inkuru ijyanye n’iyi hano umenye uko byari byifashe: http://www.intyoza.com/kamonyimusambira-bamaze-amezi-asaga-atatu-batakamba-ngo-bakizwe-imodoka-batazi-ibyayo/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →