Kamonyi/Ruheka: Abaturage barishimira ko biyujurije ibiro by’Umudugudu

Abaturage b’Umudugudu wa Ruheka, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi bahamya ko gushyira hamwe no kugira ubuyobozi bibonamo byatumye bashobora kuzuza ibiro by’Umudugudu. Bahamya ko baruhutse byinshi birimo kutagira aho bugama izuba n’imvura igihe hari inama.

Aganira n’intyoza.com kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, Felix Niyigena umukuru w’Umudugudu wa Ruheka yavuze ko kubaka ibiro by’uyu mudugudu ari igitekerezo bwite cy’abaturage, bakaba ngo barabikoze mu mbaraga n’ubushobozi bafite. Avuga kandi ko bizabafasha gutanga Serivise nziza ku baturage ba Ruheka.

Mudugudu Niyigena, asobanura ko abaturage bagize igitekerezo ubwo mu mudugudu babonaga inkunga y’ingoboka ariko bakabona amafaranga nta kintu bayamaza kindi kuko yari make, biyemeza kuyagura akamasa gato bakaragiza umwe mu baturage.

Akari akamasa ngo kavuyemo ikimasa barakigurisha bihurirana n’uko hari andi mafaranga make y’ishimwe bari babonye mu Mudugudu, baarikusanya bagura ikibanza batangira gusiza no kubaka ibiro by’umudugudu nk’uko babyifuzaga.

Mudugudu, avuga ko agaciro k’ibi biro by’umudugudu ari nka Miliyoni 5 utabariyemo imbaraga z’ibyakozwe n’abaturage bitandukanye.

Ati” Iyi nzu ntabwo yabura Miliyoni eshanu. Gusa inkunga ya buri muturage biragoye kuyibara mu mafaranga kuko hagiyeho imbaraga nyinshi. Imiganda, gusiza ikibanza, kubumba amatafari, gushaka ibiti, gutera imicanga, amabuye, kuvoma, gukora amasuku n’ibindi.” Akomeza avuga ko iyi nzu igizwe n’ibyumba 2 n’ikindi giteye nka Sale ubu yigirwamo n’abana b’incuke batarengeje imyaka 4 ari nacyo bakoreramo inama.

Niyomwungeri Elidefonsi, umuturage mu Mudugudu wa Ruheka avuga ko kugira ibiro by’Umudugudu yagizemo uruhare mu kubakwa kwabyo ari iby’igiciro kandi bimufitiye akamaro bikaba n’ishema ku baturage ba Ruheka bose kuko ngo aribo bambere mu Murenge wa Kayenzi babashije kwiyubakira ibiro.

Ati” Ni iby’igicoro kandi ni inyungu kuri njye nk’umuturage watanze imbaraga mu kugira ngo ibi biro byubakwe. Ni ishema kuri buri muturage kandi njyewe n’inyungu za mbere zangezeho kuko abana bacu bato bafitemo icyumba bigiramo, ikindi nta kongera kuvunika njya gushaka umuyobozi, hari gahunda n’aho tumusanga kubiro twiyubakiye.”

Umuturage witwa Bonifilida Mukamusana we agira ati” Inyungu yo kwiyubakira uyu Mudugudu kuri njye ndetse n’abandi ni nyinshi. Nk’ubu ntabwo tuzongera kubura aho dukorera inama haguye nk’imvura, nta n’ubwo yaba imvura cyangwa izuba ryinshi byatubera imbogamizi kuko dufite aho kubyikinga, n’umuturage ufitanye ikibazo n’undi tujya kubiro twiyubakiye tukabiganirira yo.”

Yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Ruheka, bavuga ko mu gihe inkunga y’ingoboka henshi mu midugudu bayibonye bakayipfusha ubusa, bo ngo bagerageje gushyira hamwe bashaka ikintu gifatika bayibyaza.

Bavuga kandi ko uretse inyungu z’ibiro bubatse, ngo n’ikimasa baguze bakacyorora ngo mbere yo kukigurisha ngo bubake, benshi mu baturage muri uyu mudugudu ngo bagikuyeho icyororo kuko cyari icya kijyambere. Bagira inama indi midugudu n’abakuru bayo kurangwa no gushyira hamwe no kugerageza kubyaza umusaruro uduke bafite, bakiyubakira ibiro by’Umudugudu.

Mu Midugudu 317 igize Akarere ka Kamonyi, ibiri gusa niyo imaze kwiyubakira ibiro by’umudugudu. Umudugudu wa Ruheka, ubaye uwa kabiri wiyubakiye ibiro nyuma y’Umudugudu wa Ruramba wo mu Murenge wa Rugalika. Uyu mudugudu wa Ruheka, ugizwe n’ingo 184 zibarirwamo abaturage 724.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi/Ruheka: Abaturage barishimira ko biyujurije ibiro by’Umudugudu

  1. claire January 30, 2019 at 2:25 pm

    Mukomere ku mihigo!

Comments are closed.