Kamonyi/Runda: Kumyaka 60 y’amavuko yasanzwe munzu yapfuye umugozi umuri mu ijosi

Semana Pascal wavutse mu 1959 akaba yabaga mu Mudugudu Kigusa, Akagari ka Kagina Umurenge wa Runda, kugicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mata 2019 yasanzwe yapfuye. Birakekwa ko yiyahuye aho n’igice cy’umugozi bikekwa ko yifashishije basanze kiri mu ijosi.

Uyu Semana Pascal wari ufite imyaka 60 y’amavuko abana n’umuvandimwe we(umukecuru) wamwitagaho dore ko nta rugo rundi yagiraga, nta mugore cyangwa umwana, yasanzwe yapfuye n’igice cy’umugozi bikeka ko yakoresheje yiyahura kimuri mu ijosi.

Ababanaga n’uyu Semana bavuga ko mu buzima busanzwe ntawe bakeka bari bafitanye ikibazo ku buryo yamugirira nabi, ko ahubwo ngo yari asanzwe ameze nk’ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu kutwe. Nta gikomere umurambo we wasanganywe.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko batazi imvano y’urupfu rwa Semana, ko gusa bakeka ko yaba yiyahuye. Avuga ko yahengereye nta muntu uri murugo dore ko yasaga n’ufite akabazo k’uburwayi hanyuma ngo akiyahura( nk’uko bikekwa).

Umurambo wa Semana wajyanywe mu bitaro bya Remera – Rukoma ngo upimwe hamenyekane iby’uru rupfu mu gihe iperereza rikomeje.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →