Kamonyi/Ruyenzi: Nyuma y’umuganda bicariye ikibazo cy’umutekano, bafata ingamba zica abajura

Abatuye Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda kuri uyu wa 27 Mata 2019 mu muganda usoza ukwezi kwa Mata, bigiye hamwe uko banoza gahunda yo kwicungira umutekano ari nako bakaza ingamba zo guhangana n’ubujura bukorwa mu ngo n’ubushikuza abantu ibyabo.

Muri iyi nama yahuje abaturage n’ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abaturage bagaragaje ko babangamiwe n’ubujura bwibasiye ingo ndetse n’abatega abantu mu mayira bakabambura ibyabo. Basabye ko inzego zose ndetse na buri muturage bahagurukira urugamba rwo kwicungira umutekano barwanya abajura.

Mu bitekerezo byatanzwe ndetse n’amakuru, abaturage bagaragaje ko bamwe mu bajura biba mu ngo bihisha mu mwambaro w’ubuzunguzayi abandi bakaza mu mwambaro w’abashaka ibyuma bishaje, abahoma ibikoresho byangiritse, abafundi n’abayedi babo n’abandi bigaragaza mu buryo butandukanye.

Kuri aya masura yose agaragaramo abakekwaho kwiba mu ngo no gushikuza abantu ibyabo mu nzira, hiyongeraho ubufatanye bwabo na bamwe mu bakozi bo mu ngo, abazamu, abacumbitsi n’abandi usanga batagira ibyo bakora bizwi mu midugudu.

Mu guhuza ibitekerezo ndetse no gufata ingamba, muri iyi nama banzuye ko gufatanya guca abazunguzayi biba ibya buri wese, aho buri umwe amubonye akamwamagana ndetse byaba ngombwa akitabaza ubuyobozi.

Banzuye kandi ko baca abitwaza gushaka ibyuma bishaje no guhoma ibikoresho bitandukanye byashaje, kubarura no kumenya abantu baba mu mudugudu n’ibyo bahakora, kumenya amakuru ku bakozi bo mu ngo, abazamu kimwe no kwitwararika kubafundi n’abandi bakoreshwa mu rugo n’abashyitsi batandukanye.

Gitifu w’Akagari ka Ruyenzi aganiriza abaturage ayobora ku bufatanye mu kwicungira umutekano no gutanga amafaranga y’irondo.

Uretse ibi kandi, mu rwego rwo kwicungira umutekano abaturage basabwe ko abakigenda biguruntege mu kwishyura amafaranga y’irondo bashyiramo intege kuko kutayishyura biri mu bituma hataboneka abanyerondo bahagije n’ibindi bikenerwa biva mu musanzu w’irondo. Babwiwe ko uwumva atabasha kuyatanga yakwitegura kujya arirara aho gukomeza kuba ikigande, buri wese kandi yasabwe kugira itara kunzu ye hanze cyangwa kugipangu rimurika nijoro.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yasabye abaturage ko bagomba kugira amakenga ku kintu cyose cyatera umutekano muke, kuba abafatanyabikorwa b’inzego zose z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu guhanahana amakuru hagamijwe kwicungira umutekano no guca ubujura n’ibindi byaha.

Yabasabye kandi ko bagomba kumenya ko baba abashyitsi bagenda mungo zabo, baba abakozi bo mu buryo butandukanye bakoresha n’abandi bose bahura bashobora kuvamo abajura cyangwa se ababafasha kugera ku mugambi wabo w’ubujura.

Mu rwego rwo guhesha agaciro umuganda kuri bamwe batawitabira, ubuyobozi bwatangaje ko hagiye gushyirwaho igipande cy’umuganda kizatuma buri wese amenya igihande abarurirwamo anakoreramo umuganda ku buryo ntawe uzongera kwiyoberanya mu kutawukora cyane ko amategeko n’amabwiriza bizakurikizwa kubatawukora. Basabwe ko ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bwakomeza gushingira mu gushaka no kugera ku iterambere rirambye rizira ibyaha.

Abaturage bahamya ko mu bufatanye n’ubuyobozi bazagera ku cyerekezo cyiza bifuza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →