Kamonyi/Urugerero: Ibikorwa by’intore byatangiye kuvugisha benshi mu gihe gito batangiye urugerero

Urubyiruko 317 rwarangije amashuri yisumbuye ruturuka mu midugudu igize Akarere ka Kamonyi ruri ku rugerero ruciye ingando ruzamaramo iminsi 40. Ubwo bitabiraga inteko y’abaturage kuri uyu wa 21 Gicurasi 2019 mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, bashimiwe n’abaturage ibikorwa by’ubutwari bamaze kubagaragariza. Batangiye urugerero kuwa 12 Gicurasi 2019.

Abaturage bashimye ibikorwa birimo gukorwa n’izi Ntore birimo; Kubaka inzu z’abatishoboye, guhanga imihanda, kucukura imirwanyasuri, kubaka uturima tw’igikoni, ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, kurwanya inda zitateganijwe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Turahimana Emmanuel, umuturage w’Umudugudu wa Remera ku myaka 58 y’amavuko witabiriye inteko y’abaturage, avuga ko ibikorwa abonana uru rubyiruko ari iby’indashyikirwa, ko ndetse ababonamo amaboko y’igihugu y’ahazaza.

Mu nteko z’abaturage, buri wese yicara akurikije isibo abarizwamo.

Ati ” Uko mbabona, nkanabona ibikorwa barimo kudukorera, ni amaboko y’igihugu. Nababonyemo umugisha igihugu gifite, nababonyemo urugero rwiza rw’amaboko azakorera igihugu kigatera imbere. Nanjye narabyaye ariko nta mubyeyi utakwifuza abana nk’aba abona ishyaka n’umurava bafite wo kwita kubaturage mu bikorwa nk’ibyo barimo. Aba ni urugero rwiza rw’ urubyiruko bagenzi babo bakwiye kubigiraho ndetse natwe abakuze kuko ibyo barimo gukora hari byinshi twakabaye twarikoreye”.

Undi yagize ati ” Bari gukora ibikomeye ku buzima bwacu. Barukaba uturima tw’igikoni, baduhangiye imihanda, imirwanyasuri, kubakira abatishoboye n’ibindi. Ndabona muri aba bana urumuri rutazima igihugu gifite kandi ndababonamo urugero rwiza rwafasha igihugu kugana aheza”.

Ubwo abari ku rugerero berekezaga aho inteko y’abaturage yabereye.

Munyakazi Epimaque, umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ishami ry’imiyoborere akaba ari nawe muyobozi w’urugerero ruciye ingando, yabwiye abaturage n’izi ntore bahuriye mu nteko y’abaturage ko kuba baje kwifatanya n’abaturage atari impanuka. Ko ikigamijwe ari ukwereka uru rubyiruko ko inteko y’abaturage ari gahunda ya Leta ibafasha kwicarira ibibazo byabo no guha icyerekezo kiboneye ibikorwa by’iterambere bagamije buri wese abigizemo uruhare.

Yagize ati ” Kubazana hano bijyanye no kubereka gahunda zikorerwa mu nteko z’abaturage ngo nk’abato mumenye gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage, aho buri wese agira uruhare mu bimukorerwa no gufatanya na bagenzibe kwishakamo ibisubizo biganisha aheza. Ni mu rwego kandi rwo kubafasha kumenyana n’abaturage murimo gufasha mu bikorwa bigamije imibereho myiza yabo”.

Munyakazi Epimaque aganira n’abaturage hamwe n’abari ku rugerero.

Akomeza avuga ko mu minsi 40 bazamara ku rugerero buri nteko y’abaturage bazajya bazitabira bagasangira amakuru, bagafatanya mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza. Yasabye kandi abaturage gukura isomo ku bikorwa byiza bikorwa n’aba basore n’inkumi bari ku rugerero nabo bakabitoza ababakomokaho.

INTORE ZIRI KU RUGERERO NTABWO ZATAHIYE AHO!

Rusagara Eric, intore iri ku rugerero ahamya ko kwitabira inteko y’abaturage hari icyo bivuze kuri we na bagenzi be. Ati” Twize uko bakemura ibibazo ndetse tubona uko abaturage bitabira gahunda za Leta ari nako bafatanya mu kwikemurira ibibazo. Tubonye kandi ko bakorera mu masibo abafasha muri byose. Turi imbaraga z’igihugu kandi zubaka ugendeye no kubikorwa turimo gukora”. Akomeza avuga ko kuri we nta nteko y’abaturage izajya imucika ubwo azaba asubiye iwabo.

Gitifu Mandera Innocent wa Kayenzi yashimiye intore ziri ku rugerero anasaba abaturage gufatanya nazo mubyo zibakorera ariko bakanabigiraho.

Umutoni Josiane, nk’intore iri ku rugerero yahamirije intyoza.com ko uretse n’ibikorwa bari gukora bigamije iterambere n’imibereho myiza, inteko yitabiriye yamubereye ingirakamaro. Ati ” Iyi nteko y’abaturage ni ingirakamaro cyane, kuko mbonye uko abaturage bafatanije babasha kwikemurira ibibazo bidasabye kujya mu nkiko no muzindi nzego. Nshimye uburyo bakorera mu masibo ndetse mu nteko buri sibo n’icyapa kiyigaragaza ndetse n’igitabo bashyiramo ibikorwa byabo bitandukanye. Nanjye ndabakopeye kuko ibi si nabibonaga iwacu none nzabibasangiza tubishyire mubikorwa”.

Intore ziri ku rugerero zacinyaga akadiho n’abaturage.

Uru rubyiruko uko ari 317 baturuka mu midugudu yose y’Akarere, bahuriza ku kuvuga ko ibikorwa byiza barimo bakora ari ibyo bazasigira abaturage bakabyifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi, bigahindira ubuzima bwabo. Gusa nabo ngo hari ibyo bigira ku baturage ari nako basaba urubyiruko rugenzi rwabo kurangwa n’ibikorwa byiza bitegura ejo heza bafasha imiryango n’igihugu gutera imbere.

 

Turimo ku gutegurira inkuru irambuye ku bikorwa by’izi ntore n’andi makuru yihariye ku bikorwa by’indashyikirwa by’aba basore n’inkumi baratira abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →