• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kayonza: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bagiriye inama abahohotewe kwegera inzego z’ubutabera

Umwanditsi
July 25, 2019

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashishikarije abakorewe ihohoterwa gutanga amakuru kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, (Police Month), Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakaba bari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abana b’abangavu. Ubu bukangurambaga bwabereye mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza .

Muri ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi w’ishuri ryayo riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana. CP Nshimiyimana yibukije abaturarwanda ko bagomba gutinyuka kugaragaza ihohoterwa rikorwa kugira ngo bifashe abarirwanya kubona aho bahera.

Yagize ati:” Iyo ibintu bihishwe ntibigaragara, kugira ngo ubihiga abibone bitwara imbaraga nyinshi n’umwanya utari muto bigatuma kubikuraho bigenda buke buke kuko wabihishwe. Ihohoterwa kenshi naryo rirahishwa bigatuma urirwanya bimugora kuko nta makuru aribonaho. Niba mushaka ko ibibazo nk’ibi bikomoka ku ihohoterwa bikemuka, ni mutange amakuru ku babigiramo uruhare bashyikirizwe ubutabera ku buryo bibera n’ababitekereza isomo.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yavuze ko bahagurukiye ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko rigira ingaruka k’uwarikorewe, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Kuba abangavu baterwa inda zitateguwe, sibo bonyine bigiraho ingaruka kuko ingaruka zigera ku miryango bavukamo, ku mwana wabyawe niba yatewe inda ndetse no ku gihugu kuko usanga kibatangaho ibintu byinshi bigamije gukemura ibibazo bahura nabyo.”

Muri ibi bikorwa byari byahurijwemo abangavu batewe inda n’ababyeyi babo, buri ruhande rwagaragarijwe uburangare rwagize kugira ngo aba bana babyare imburagihe, basabwa guhindura imikorere kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abana.

Meya Murenzi yagize  ati:”Kuba umwana yaracikije amashuri kuko yatewe inda, ni ikibazo kidashobora kwihanganirwa. Wowe mubyeyi uraha nawe wagize uburangare bwo kutaganiriza umwana uko agomba kwitwara bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ahanini iyo umuntu atakiriye imibereho ye niho havamo irari rigaha icyuho abamushuka. Buri wese yikosore ntibizongere.”

Abangavu baterwa inda bo mu karere ka Kayonza bemeza ko abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro aribo babigiramo uruhare kuko ngo babakubirana n’ubukene bakabashukisha amafaranga nayo yintica ntikize.

Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda ziterwa abangavu, ababyaye barafashwa gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuboneza urubyaro ndetse bakagirwa inama z’uko bagomba kwitwara no kwita ku bana babo nabo kandi bagapimwa ko nta bibazo by’imirire mibi bafite, abo bigaragayeho bagafashwa guhabwa inyunganizi zibibakuramo.

Uyu munsi hahuguwe abangavu basaga 150 babyariye iwabo bo mu murenge wa Rwinkwavu, ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage, bose hamwe babarirwa hafi 1000, basobanurirwa ingaruka z’ihohoterwa ndetse bagirwa inama zo gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ribashe gukumirwa hakiri kare.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga