Kayonza: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bagiriye inama abahohotewe kwegera inzego z’ubutabera

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashishikarije abakorewe ihohoterwa gutanga amakuru kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, (Police Month), Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakaba bari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abana b’abangavu. Ubu bukangurambaga bwabereye mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza .

Muri ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi w’ishuri ryayo riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana. CP Nshimiyimana yibukije abaturarwanda ko bagomba gutinyuka kugaragaza ihohoterwa rikorwa kugira ngo bifashe abarirwanya kubona aho bahera.

Yagize ati:” Iyo ibintu bihishwe ntibigaragara, kugira ngo ubihiga abibone bitwara imbaraga nyinshi n’umwanya utari muto bigatuma kubikuraho bigenda buke buke kuko wabihishwe. Ihohoterwa kenshi naryo rirahishwa bigatuma urirwanya bimugora kuko nta makuru aribonaho. Niba mushaka ko ibibazo nk’ibi bikomoka ku ihohoterwa bikemuka, ni mutange amakuru ku babigiramo uruhare bashyikirizwe ubutabera ku buryo bibera n’ababitekereza isomo.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yavuze ko bahagurukiye ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko rigira ingaruka k’uwarikorewe, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Kuba abangavu baterwa inda zitateguwe, sibo bonyine bigiraho ingaruka kuko ingaruka zigera ku miryango bavukamo, ku mwana wabyawe niba yatewe inda ndetse no ku gihugu kuko usanga kibatangaho ibintu byinshi bigamije gukemura ibibazo bahura nabyo.”

Muri ibi bikorwa byari byahurijwemo abangavu batewe inda n’ababyeyi babo, buri ruhande rwagaragarijwe uburangare rwagize kugira ngo aba bana babyare imburagihe, basabwa guhindura imikorere kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abana.

Meya Murenzi yagize  ati:”Kuba umwana yaracikije amashuri kuko yatewe inda, ni ikibazo kidashobora kwihanganirwa. Wowe mubyeyi uraha nawe wagize uburangare bwo kutaganiriza umwana uko agomba kwitwara bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ahanini iyo umuntu atakiriye imibereho ye niho havamo irari rigaha icyuho abamushuka. Buri wese yikosore ntibizongere.”

Abangavu baterwa inda bo mu karere ka Kayonza bemeza ko abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro aribo babigiramo uruhare kuko ngo babakubirana n’ubukene bakabashukisha amafaranga nayo yintica ntikize.

Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda ziterwa abangavu, ababyaye barafashwa gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuboneza urubyaro ndetse bakagirwa inama z’uko bagomba kwitwara no kwita ku bana babo nabo kandi bagapimwa ko nta bibazo by’imirire mibi bafite, abo bigaragayeho bagafashwa guhabwa inyunganizi zibibakuramo.

Uyu munsi hahuguwe abangavu basaga 150 babyariye iwabo bo mu murenge wa Rwinkwavu, ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage, bose hamwe babarirwa hafi 1000, basobanurirwa ingaruka z’ihohoterwa ndetse bagirwa inama zo gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ribashe gukumirwa hakiri kare.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →