Kicukiro: Abantu 150 b’ibyiciro bitandukanye, basabwe kugira ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, yahuguye abantu 150 mu rwego rwo kubigisha uko babyitwaramo igihe bahuye n’inkongi.

Abayobozi b’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare, abafite amahoteri, abafite amazu y’amacumbi, n’abafite ay’uburiro (Resitora) bo mu murenge wa Kanombe, ho mu karere ka Kicukiro basabwe gushyiraho ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako bakoreramo imirimo yabo ndetse n’izo batuyemo.

Ibi babikanguriwe ku itariki 30 Werurwe 2016, mu gikorwa cyo kubahugura ku buryo bakwirinda inkongi z’imiriro,n’uko bazizimya mu gihe zibaye, igikorwa cyabereye mukagari ka Rubirizi.

Abahuguwe, ubumenyi babuhawe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Muri iki gikorwa, IP Twizeyimana  yarafatanije na Assistant Inspector of Police (AIP) Jonas Rizinde, akaba ashinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

IP Twizeyimana yabwiye abagize ibyo byiciro ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zibamo, kandi zigendwamo n’abantu benshi. Mukwiye gushyiraho ingamba zo gukumira ko zabamo inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi.”

Yakomeje ababwira ati:”Inkongi z’imiriro zangiza ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse hari n’igihe zihitana bamwe, Abantu barasabwa kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera.”

AIP Rizinde, yabasobanuriye ko izi nkongi zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikwi ari na yo rimwe na rimwe iba intandaro y’inkongi z’imiriro.

AIP Rizinde, amaze gusobanurira abo bagize ibyo byiciro ibishobora gutuma haba inkongi z’imiriro, yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi  z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ibikorwa byabo ndetse n’izo babamo, kandi abasaba gukangurira abo bakoresha, abo bayobora, ndetse n’abaturanyi babo kugura bene ibyo bikoresho.

Yababwiye kujya kandi bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, mudasobwa, n’ibindi mu gihe batari  kubikoresha.

Yabamenyesheje nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, 07883112240788311657 na 0788311335.

Abo bagize ibyo byiciro beretswe uko bazimya inkongi y’umuriro hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), ndetse na bo bakora uwo mwitozo.

Umwe mu bahuguwe, akaba yungirije Pasiteri mukuru wa Paruwasi ya Angirikani ya Remera, Pasiteri Ruzindana John Paul yagize ati:”Nta bumenyi buhagije nari mfite ku bijyanye no kwirinda inkongi y’umuriro no kuyizimya iramutse ibaye, Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye mbimenya.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yabahaye, kandi ayisezeranya ko azabusangiza abantu batandukanye.

Undi mu bahuguwe ufite inzu y’amacumbi witwa Mukantwari Judith yagize ati:”Nsanzwe mfite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi  y’umuriro (Fire extinguishers) ariko si nari nzi uko bikoreshwa, Nyuma y’aya mahugurwa  nabimenye.”

Yavuze ko ubwo bumenyi azabusangiza abo akoresha, ab’iwe mu rugo, n’abandi bantu banyuranye.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →