Kicukiro: Abatazi gusoma, Kwandika no kubara bavugutiwe umuti

Mu gihe mu karere ka Kicukiro hagaragara umubare munini w’abatazi gusoma, kwandika no kubara, bamaze kuvugutirwa umuti uzabagirira akamaro.

Abagize inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Kicukiro (CNF), bamaze kwiha gahunda yo gukura mu bwigunge abatazi gusoma, kwandika no kubara bagera ku bihumbi 16 muri aka karere.

Iki gitekerezo, ni kimwe mu bitekerezo byaganiriweho ndetse bagifata nk’umuhigo nyuma y’inama y’inteko rusanjye y’inama y’igihugu y’abagore bo mu karere ka Kicukiro yabaye kuri icyi cyumweru Taliki 17 Nyakanga 2016. aho bemeje ko bagiye ku cyitaho

Umuhire Christiane, watorewe kuba umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka kicukiro, yatangarije intyoza.com ko ikibazo cy’umubare utari muto w’abatazi gusoma, kwandika no kubara ari umwe mu mihigo bihaye ko kandi bagomba kuwesa.

Umuhire Christiane, avuga ko abatazi gusoma kwandika no kubara nkuko byagaragajwe ngo bagomba kubashaka, bakabamenya neza, bakabigisha, yemwe ngo bakabageza aho bagomba kwigira gusoma kwandika no kubara bakiga.

Umuhire Christiane, watorewe kuba umuhuzabikorwa wa CNF Kicukiro.
Umuhire Christiane, watorewe kuba umuhuzabikorwa wa CNF Kicukiro.

Akomeza avuga ko n’aho bazaba babona ubushobozi bubaye bucye bazitabaza andi maboko ndetse bagakora ubuvugizi ariko buri umwe akamenya kwisomera no kwandika izina rye hamwe no kubara atari ukubara gusa amafaranga ngo kuko yo ntawe uyayoberwa.

Umuhire agira ati:” urufunguzo rwa mbere ni ugusobanukirwa mu mutwe, ni ukujijuka, iyo wamaze kumenya kubara gusoma no kwandika uba wajijutse mu mutwe, unafasha abana bawe n’abandi, ukabashishikariza kwiga kugira ngo icyerecyezo u Rwanda rwihaye cy’uko abana bose bagomba guhabwa umurage wo kwiga kigerweho, nibabimenya rero bazamenya agaciro ko kwiga babikangurire abandi bose”.

Uzamukunda Immaculee, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Masaka, avuga ko nkuko abagore aribo bagize umubare munini mu gihugu ngo nibaramuka ubwinshi bwabo bakukoresheje byinshi byiza ngo nta kabuza ibibazo byinshi bizakemuka harimo n’icy’ubujiji bushingiye ku kutamenya gusoma kwandika no kubara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →