• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kicukiro-Kigarama: Abaturage bibukijwe ko ntakudohoka kuko Covid-19 igihari

Umwanditsi
September 19, 2021

Ku wa 16 Nzeri 2021 mu Kagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro hatangijwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwahereye ku isoko rya MINI MARKET KIGARAMA riherereye mu kagari ka Karugira rizwi nk’iry’I Gikondo, aho bibutsaga abaturage gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus, ko ntaho icyorezo cyagiye, ko ahubwo hakenewe ukutadohoka ku ngamba.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ubuyobozi mu nzego z’ibanze, abamotari ba cooperative umuseke, abacuruzi bo mu isoko ndetse n’abajyanama b’ubuzima, aho aba bose bakoraga urugendo bagenda batanga ubutumwa bwo kwibutsa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 bibutsa buri wese ko ntakudohoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari, NDIKUMWAMI Ezechiel yabwiye itangazamakuru ko ari ishema rya buri muturage kurinda abandi no kurwanya covid-19, ko ariyo mpamvu y’ubu bukangurambaga, ko kwigisha ari uguhozaho, ko abaturage badakwiye kudohoka kungamba zo kwirinda Covid-19. Ashimira abaturage uko birinda ndetse banarwanya Covid-19, akabibutsa ko ntakudohoka kuko icyorezo kigihari.

Yagize ati” Ubu bukangurambaga twakoze bugamije kwibutsa no gukangurira abaturage ko ntakudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19. Tugomba kuyikumira twivuye inyuma kuko iracyahari. Mu gihe abaturage baba babyumvise byadufasha kwesa imihigo twihaye ikubiyemo no kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya covid-19”.

Urubyiruko rw’abakorerabushake muri uru rugendo rw’ubukangurambaga, batanze ubutumwa kuri bagenzi babo babibutsa ko arirwo mbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, bavuga ko intego zarwo ari ugufatanya n’inzego zibishinzwe mu kurwanya covid-19 bakangurira abandi kwirinda kujya ahahuriye abantu benshi nko mubirori bitemewe n’ahandi habujijwe mu buryo bwo kwirinda, banasaba ko bakwitabira gufata urukingo rwa covod-19 ku batararuhabwa.

Abajyanama b’ubuzima batanze ubutumwa bati: “Ubuzima bwanjye nawe ni ingenzi, ndinda nkurinde turwanye covid-19 twipimishe kenshi gashoboka, niba kandi wanduye kurikiza amabwiriza uhabwa n’inzego zibishinzwe irinde kwanduza abandi NJYEWE NAWE TURI INGENZI MU GIHUGU”.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga