Kicukiro: Umugore wafashijwe kwiteza imbere yakoze igikorwa cy’indashyikirwa agira uwo yitura

Mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”, hamuritswe ibikorwa by’abagore bakora bibateza imbere, hashimirwa ab’inyangamugayo. Uwahawe ibihumbi ijana ngo akore yiteze imbere, yafashe mugore mugenzi we amuha ibihumbi 50 ngo nawe akore atere imbere.

Umwe mu bagore bahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana kuri uyu munsi w’umugore, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa nawe afasha undi utishoboye amuha ibihumbi mirongo itanu yakuye muyo nawe bamuhaye mu rweho rwo gushimira abamugiriye neza.

Iki ni igikorwa cyakoze ku mutima Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kigarama, ashima ubutwari bwa Marie Goreth, amuha ibihumbi mirongo itanu byo kumushimira ubutwari yagize.

Musabyimana Marie Goreth, aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyamuteye gukora iki gikorwa ari ukubera ko yagihigiye bakimara kuyamuha. Yavuze ko nawe igihe kizagera akagira uwo aremera nawe akishima nkuko nawe yishimye bayamuha.

Musabyimana Marie Goreth.

Yagize ati” Ntitwishimiye guhabwa gusa natwe muri bike twagira twabitangamo. Bakimara kuyampa ijambo nababwiye, narababwiye nti “Muhetse abantu ntimuhetse impyisi”. Uyu munezero mumpaye nanjye nzawuhereza abandi, ayamafaranga mumpaye nanjye nzatekereza kubandi, ni uko nabitekereje narimfite umuhigo wo kuzaremera abandi”.

Akomeza avuga ati” Mubihumbi ijana bampaye, naguzemo ihene nza kuzigurisha ziranyungukira. Nakuyemo igishoro cyo gucuruza ariko nkazirikana ko nanjye hari uwo nzaremera. Mu buzima ni ukunyurwa no kugira ubumuntu mucyo nabamfite cyose ntakwikubira, nta nkunga iba nkeya uko yaba ingana kose wahaho abandi. Turasabira abadutekerezaho bakadufasha kuko ni ubumuntu baturemamo”.

Abatari bake bitabiriye uyu munsi.

Nyuma yuko uyu Marie Goreth, nawe agize uwo aremera mu bandi bagore batishoboye abikuye mubyo nawe yaremewe, byakoze ku mutima abatari bake harimo n’a Perezida w’inama njyanama y’Umurenge Kigarama, Muzora Aime nuko nawe amushimira ubutwari yagize no gucunga neza ibyo yahawe no kugira intego, bityo amuha ibihumbi mirongo itanu ngo agende akomeze ubutwari.

Muzora Aime yagize ati” Ni igikorwa cyanshimishije cyane kuko cyerekanye wa muco nyarwanda wo kwitura. Ntabwo yari afite byinshi byo kwitura ugereranyije n’abandi bagiye bahabwa inkunga zitandukanye, ariko we yaranyuzwe yanzuzwe n’ibyo bamuhaye. Uko kunyurwa kwe kwagaragajwe ni igikorwa yakoze cyo kwitura mugenzi we kugira ngo nawe atere imbere nk’uko nawe yateye imbere. Ni igikorwa cy’indashikirwa cyagakwiye gukorwa n’uwariwe wese atari uwahawe inkunga ndetse n’uwariwe wese ubona ko yazamura mugenzi we”.

Uwimana Marie Claire, uhagarariye urugaga rw’abagore muri FPR k’Umurenge wa Kigarama yavuze ko umugore bamuha igishoro gitoya, gufungura ubwonko agatekereza byagutse bikamufasha kwiteza imbere bityo umugore agahora kwisonga mukwiteza imbere n’umuryango muri rusange.

Uwimana Mlaire Claire

Yagize ati” Icyo dusaba Abagore ni ugukomera mu ngamba bakitinyuka bagatera imbere, umugore ntasubire inyuma agakomera mu iterambere rye kuko iyo umugore ateye imbere n’umuryango uba wateye imbere. Icyo twe twabafashije ni uko twabahaye igishoro gitoya ariko kibagura mubitekerezo. Buri mugore yahawe amafaranga ibihumbi ijana ariko tukabanza tukabahugura. Mutugari dutanu tugize umurenge wa Kigarama twagiye dufatamo babiri muri buri kagari ahabwa inkunga imufasha kwiteza imbere”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe none kuwa 08 Werurwe 2022 mu Murenge wa Kigarama, witabiriwe n’abayobozi batandukanye hamwe n’inzego z’umutekano, abagore bamuritse ibikorwa bakora bibafasha kwiteza imbere birimo; Ubudozi, gukora amasabune, ubicuruzi butandukanye ndetse no kwihangira Imirimo. Ni umunsi utuma umugore agaragaza ko ashoboye mubyo yaba akora byose, ko ndetse bitinyutse ubu baba no munzego zifata ibyemezo.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →